IGIHE

Logan, izina ry’umuntu ukunda kugerageza ikintu mbere yo kucyemera

0 12-10-2020 - saa 07:21, Ishimwe Deborah

Iri zina rikomoka muri Ireland mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’umugabane w’u Burayi aho risobanura “Umurage w’intwari”. Riri mu mazina akunzwe cyane muri uyu mwaka ahabwa abana b’abahungu.

Logan, akunze kurangwa no gukora ibintu mu buryo bwe kandi atuje, aba ari umunyabwenge kandi akunda kwita ku kintu ngo agisobanukirwe neza gusa rimwe na rimwe arahubuka.

Akunda gukorera hanze mu busitani aho yumva afite amahoro kandi atekanye. Akunda gukora ibijyanye n’imyuga irimo gukora amashanyarazi, ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibya tekinike birimo na mudasobwa. Akunda imibare n’ubushakashatsi mu bijyanye na siyansi.

Logan kandi akunze kuba atuje akanihangana, akunda kugenzura bigatuma agerageza buri kintu mu buryo bwe kugira ngo yumve anyuzwe no kuba yagikora.

Yanga gusiga ikintu atakirangije kandi ku gihe, akunda gushyira ibintu ku murongo kuko yanga akavuyo. Gusa akunda gukomeza ubuzima no mu gihe ibintu byoroshye.

Kubera ubwitonzi ntakunze kugira inshuti nyinshi kuko avuga amagambo make bikaba byamubera imbogamizi yo kwigarurira abakiliya igihe akoze ubucuruzi, cyane ko bigoye kumuha ibitekerezo n’iyo mwaba mukunze kuba muri kumwe.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza