IGIHE

Ernest izina ry’umuhungu w’impirimbanyi

0 25-01-2021 - saa 07:39, Mukahirwa Diane

Ernest ni izina rihabwa umwana w’umuhungu urangwa no kwirwanaho ndetse no kugira umurava. Iri zina rikomoka ku ijambo ry’Ikidage eornost bisobanura gushakisha.

Ernest iyo ukimubona uba ubona ari umuntu wikunda nyamara siko biba bimeze ko ni umuntu witangira abandi kandi abantu akunda ashobora kubakorera buri kimwe gishoboka.

Usanga mu nshuti ze aganza ariko akarangwa no kumvikana n’abandi. Akunda gukora ibijyanye n’ubugeni kandi usanga ari wa muntu udacika intege ko n’inzitizi ahura nazo zimutera imbaraga zo gukomeza gukora cyane.

Hari bamwe mu bantu babayeho b’ibyamamare bagiye bitwa ba Ernest nk’umuhungu w’umwami w’u Bwongereza George III, icyo gikomangoma cyikaba cyaritwaga Ernest-Augustus.

Ibindi byamamare byiswe iri zina ni umuhanzi Ernest Pignon, ndetse n’umuhanga mu butabire Ernest Solvay. Undi wamenyekanye cyane ni Ernest Hemingway Umunyamrika wamenyekanye mu kwandika ibitabo.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza