IGIHE

Cléophas, izina ry’umugabo ukunda umutuzo

0 16-10-2020 - saa 07:14, Ishimwe Deborah

Iri zina rifite inkomoko mu Bugereki ku Ijambo ‘Kléopâs’ rigizwe n’amagambo abiri ariyo Kléos bisobanura “Icyubahiro” na Patrós risobanura “Data”.

Umuntu witwa atya, yishimira ibintu byose bituma ubuzima buba bwiza kurushaho kandi akunda kwitabira ibirori by’ubukwe, ibijyanye na muzika n’ibindi byerekeye ubuvanganzo n’amakinamico. Akunda kandi gutemberera ahantu hamufasha kuruhuka kandi hamuha amahoro ku buryo yumva atuje.

Akunze kwiyumvamo ibintu byinshi bikamugora kubisobanura ndetse agira ibitekerezo byinshi kandi akifuza kumenya inkomoko yabyo nubwo kubona umutuzo bimugora kubera kunanirwa kugenzura amarangamutima ye.

Rimwe na rimwe, aba yifuza kubana n’abantu no kubashimisha, mu gihe ikindi gihe aba ari wenyine agahitamo kwitandukanya n’abandi.

Aba yifuza kumvwa no gukundwa ariko kubera urugero rw’ibyifuzo bye no kwirebaho bikamubuza kubona umunezero yifuza.

Akunze kandi guhura n’ibibazo byo gutenguhwa no kutumvikana n’abandi kubera ko hari ubwo agorwa no kuvuga ibitekerezo bimurimo.

Rimwe na rimwe ashobora guhura n’ikibazo cyo kurwara umutima, ibihaha ndetse na Asima.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza