IGIHE

Ariane, izina ry’umukobwa ukunda gusabana

0 11-01-2021 - saa 08:32, Mukahirwa Diane

Ariane ni izina bita umwana w’umukobwa rikaba rikomoka mu Kigereki ku jambo Ariadne bisobanura ikintu cyejejwe.

Ariane akunze kuba umukobwa w’umunyamurava ukunda gusabana kandi ukunda kwigenga. Yishimira kugira umubano uhamye ariko utazahungabanya wa mudendezo we.

Ni umukobwa utagira uburyarya kandi akagaragaza amarangamutima ye y’ukuri ku bantu akunda. Akunda guhora yishimye ndetse agakunda no kugaragara mu bintu by’imyidagaduro n’ibirori.

Ni umuntu ukunda kuba yagaragara mu mirimo ituma agaragaza uwo ari we nko gukora urwenya, uburezi, itangazamakuru n’ubukerarugendo.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza