IGIHE

Ibyo u Rwanda rwohereza mu Bushinwa byiyongereye ku kigero cya 691%

0 11-09-2026 - saa 07:18, Umwali Zhuri

U Rwanda rukomeje kongera imbaraga mu guteza imbere ubucuruzi n’imikoranire n’u Bushinwa, aho imibare igaragaza ko ibyo rwohereza muri iki gihugu byazamutseho 691% mu myaka itanu ishize.

Ni imibare ikomeje kuzamuka bigizwemo uruhare no kwitabira ibikorwa by’imurikagurisha mpuzamahanga biteza imbere ubucuruzi n’ishoramari.

Imibare itangwa n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cy’u Bushinwa (Chinese Customs) igaragaza ko ibyoherezwa n’u Rwanda mu Bushinwa byavuye kuri miliyoni 28,7$ mu 2021, bigera kuri miliyoni 227$ mu 2025.

Ibi bivuze ko agaciro k’ibyoherezwa mu Bushinwa kiyongereyeho hafi 691% mu gihe cy’imyaka itanu, bikaba byaratumye u Bushinwa buza mu bihugu bitatu bya mbere u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa byinshi.

U Bushinwa kandi buri mu bafatanyabikorwa bakomeye b’u Rwanda mu bucuruzi, ndetse bukaba ari igihugu cya mbere mu bitanga ishoramari rituruka hanze (Foreign Direct Investment - FDI) mu Rwanda.

Mu myaka ishize, amasosiyete y’Abashinwa yakomeje gushora imari mu Rwanda mu nzego zitandukanye zirimo inganda, ibikorwaremezo, ingufu, ubuhinzi, ikoranabuhanga, ubwikorezi na serivisi.

Nko mu 2024, ishoramari rituruka muri icyo gihugu ryinjira mu Rwanda ryari miliyoni 460$.

Mu 2023, iri shoramari ryari miliyoni 79,1$, rivuye kuri miliyoni 182,4$ mu 2022 na miliyoni 357,7$ mu 2021 na miliyoni 282$ mu 2020.

Ku rundi ruhande, abikorera b’u Rwanda bakomeje gushaka uko bagira uruhare runini ku isoko ry’u Bushinwa, cyane cyane mu bicuruzwa birimo ikawa, icyayi, urusenda, macadamia ndetse n’ibihangano by’ubugeni nyarwanda.

Amamurikagurisha abera mu Bushinwa nk’impamvu nyamukuru

Mu rwego rwo kurushaho gukomeza imikoranire y’ubukungu n’u Bushinwa, u Rwanda ruri kwitabira Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’u Bushinwa ry’Ubucuruzi bwa Serivisi (China International Fair for Trade in Services - CIFTIS 2026) riri kubera i Beijing kuva ku wa 9 kugeza ku wa 13 Nzeri 2026.

Iri murikagurisha riri kubera muri Shougang Park, rihuza ibihugu, imiryango mpuzamahanga, ibigo by’ubucuruzi n’abashoramari bagamije gushakisha amahirwe mashya mu bucuruzi bwa serivisi n’ibindi.

CIFTIS itegurwa na Minisiteri y’Ubucuruzi y’u Bushinwa ku bufatanye n’Umujyi wa Beijing, yatangijwe mu 2012.

Muri CIFTIS 2026, hitezwe kwitabira ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bigera kuri 90, ndetse n’ibigo birenga 1.800, birimo amasosiyete 456 ari mu bigo 500 bikomeye ku Isi (Fortune Global 500) n’ibindi bigo bikomeye mu nzego zitandukanye.

Hari kandi ibigo n’imiryango birenga 90 biteganya kugaragaza ibishya, ikoranabuhanga n’ibisubizo bikemura ibibazo abaturage bafite, aho bimwe bizaba bigaragaye ku nshuro ya mbere ku rwego rw’isi cyangwa ku isoko ry’u Bushinwa.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Lt Gen (Rtd) Emmanuel Karenzi Karake, yavuze ko u Bushinwa ari isoko rifite amahirwe menshi ku Rwanda, kandi ko kwitabira imurikagurisha rikomeye muri icyo gihugu bifasha guhuza abikorera b’Abanyarwanda n’abaguzi ndetse n’abashoramari b’Abashinwa.

Yagize ati “Gukomeza kwitabira imurikagurisha rikomeye mu Bushinwa bidufasha kongera kumenyekanisha ibicuruzwa by’u Rwanda, ubukerarugendo n’amahirwe y’ishoramari, ndetse bigahuza abacuruzi bacu n’abaguzi n’abashoramari b’Abashinwa.”

Hafi ya 40% by’ibisubizo bishya bigaragara mu gice cya “China Services” muri iri murikagurisha bifite aho bihuriye na AI. Hari kumurikwa indenge zigezweho, za robot n’ibindi byinshi cyane bigezweho.

Ku Rwanda, CIFTIS ni amahirwe yo kugaragaza iterambere ry’ikoranabuhanga rumaze kugeraho, uburyo igihugu cyorohereza ishoramari ndetse n’umwanya gifite wo kuba ihuriro rihuza amasoko ya Afurika n’isi.

Kwitabira CIFTIS bibaye nyuma y’uko u Rwanda rwitabiriye Café Show China, aho rwamuritse ikawa yihariye yarwo.

Uretse ikawa, u Rwanda rukomeje kwamamaza ibindi bicuruzwa birimo icyayi, urusenda, amabuye y’agaciro, ibikomoka ku buhinzi ndetse n’ibihangano by’ubugeni.

U Rwanda kandi rukoresha aya mahuriro mu kumenyekanisha ubukerarugendo bwarwo burimo gusura ingagi zo mu Birunga, inyamaswa zo mu gasozi, umuco ndetse n’ubwiza nyaburanga.

U Rwanda kandi ruzitabira ku nshuro ya cyenda imurikagurisha rya China International Import Expo (CIIE) rizabera i Shanghai kuva ku wa 5 kugeza ku wa 10 Ugushyingo 2026.

Muri iri murikagurisha, u Rwanda ruzategura igikorwa cyo kumenyekanisha amahirwe y’ishoramari kizahuza abayobozi b’ibigo by’Abashinwa, abashoramari n’abandi bafatanyabikorwa mu nzego z’ingenzi.

CIIE izatanga andi mahirwe yo kumenyekanisha ibicuruzwa by’u Rwanda no kugaragaza amahirwe ari mu nzego zirimo ubuhinzi, ubukerarugendo, ikoranabuhanga, inganda n’ibikorwa remezo.

Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Emmanuel Karenzi Karake yavuze ko ubwiyongere bw’abashaka ikawa yihariye y’u Rwanda ndetse n’inyungu Abashinwa bagenda bagaragaza mu gushora imari mu Rwanda, ari ikimenyetso cy’amahirwe ari kwiyongera hagati y’ibihugu byombi.

Yavuze ko abashoramari b’Abashinwa bungukira ku kuba u Rwanda ari irembo ribafasha kugera ku isoko ry’Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’umugabane wose w’Afurika binyuze mu masezerano y’isoko rusange rya Afurika (AfCFTA).

Avuga ibi mu gihe mu 2025 muri Nzeri ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa bwari bugeze kuri miliyoni 605$ bingana n’inyongera ya 22,1% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

Imikoranire y’u Rwanda n’u Bushinwa ishingiye ku ntego zo kwagura amasoko, gukurura ishoramari no guteza imbere ubufatanye burambye mu bucuruzi.

Ikawa y'u Rwanda imaze kwamamara mu Bushinwa
Urusenda ni kimwe mu bicuruzwa by'u Rwanda bifite isoko ryagutse mu Bushinwa
Abanyarwanda bagaragaje umuco Nyarwanda binyuze mu mbyino
Imurikagurisha rya CIFTIS 2026 riri kubera i Beijing ni kimwe mu bikorwa bikomeye ku Isi mu bucuruzi
U Bushinwa buri no kumurika indege zigezweho bufite
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza