IGIHE

Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije u Rwanda miliyari 17 Frw mu minsi itanu

0 24-06-2026 - saa 20:23, IGIHE

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyatangaje ko umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi woherejwe ku isoko mpuzamahanga kuva ku wa 15-19 Kamena 2026 winjirije u Rwanda arenga miliyari 17 Frw.

Uyu musaruro wapimaga toni 10.337 wiganjemo ikawa, icyayi, imboga, imbuto, indabo ndetse n’ibikomoka ku matungo.

Ikawa ni yo yaje ku isonga mu byinjirije u Rwanda amafaranga menshi, aho toni 567 zinjije agera kuri miliyari 4,7 Frw, igakurikirwa n’icyayi cyoherejwe ari toni 937 cyo cyinjiriza Igihugu miliyari 3,7 Frw.

Mu bindi byagize uruhare rukomeye harimo ibihingwa bitandukanye (nk’ibinyabijumba, ibinyamisogwe n’ibinyampeke), byoherejwe ari toni 7.529 bikinjiriza u Rwanda agera kuri miliyari 6 Frw.

Imboga zoherejwe mu bihugu bitandukanye birimo u Bwongereza, u Buholandi, u Bufaransa, u Bubiligi, u Budage, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’ibindi bihugu bya Afurika, zose hamwe zingana na toni 520, zinjije miliyoni 770 Frw.

Imbuto, indabo n’ibikomoka ku matungo na byo byagize uruhare rugaragara, aho indabo zoherejwe mu Buholandi no mu Bwongereza, mu gihe ibikomoka ku matungo byagiye ku isoko ry’ibihugu bya Afurika.

Ibihugu byo mu Burayi, Uburasirazuba bwo Hagati na Afurika bikomeje kuba amasoko akomeye ku bicuruzwa by’u Rwanda, bigaragaza ko ubuhinzi n’ubworozi bikomeje kuba inkingi ikomeye y’ubukungu bw’igihugu.

Imbuto zinjije miliyoni 546 Frw, indabo zinjiriza igihugu 90 Frw, mu gihe amatungo n’ibiyakomokaho byinjije miliyari 1,4 Frw.

Iyi mibare igaragaza intambwe u Rwanda rukomeje gutera mu kongera agaciro k’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, binyuze mu kongera umusaruro no kunoza ubwiza bw’ibicuruzwa byoherezwa hanze.

Umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi woherejwe ku isoko mu cyumweru kimwe winjije miliyari 17 Frw
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza