IGIHE

Tujyane i Nyabugogo, ahanyurwa n’abarenga ibihumbi 200 buri munsi (Amafoto)

0 6-08-2025 - saa 07:35, Uwimana Abraham

Mu gutangira iyi nkuru, reka mbanze mvugane n’abantu batavukiye i Kigali bakaza kuhagera nyuma. Abahavukiye n’abatarahakandagira, ubutumwa bwanyu namwe buri hepfo gato, ntimuntere amabuye.

Uribuka umunsi wa mbere ugera i Kigali, cyangwa ijoro ribanziriza uwo munsi ukuntu waraye utaraye, ukajya ushikagurika ugira ngo bwakeye imodoka iragusize, ushushanya mu mutwe uko Kigali imeze, bitewe n’uko wayibwiwe cyangwa uyibwira? Ibyo wenda si ko bigendekera bose, ariko icyita rusange ni uko uwajyaga kujya i Kigali bwa mbere yabaga yumva atari we uzarota.

Dore njye uko byagenze; bari barambwiye guhitamo igihembo bazampemba nintsinda icyizamini cya Leta, nanjye nta kujijinganya mbabwira ko nshaka ko bazantembereza i Kigali. Kigali numvaga ari amahanga nk’uko n’ubundi byavugwaga, ni uko si ukwiga nshyizeho umwete ndatunara, ku bw’amahirwe mba ndagitikuye, ndavuga nti rero "Isezerano ni isezerano ngomba kugenda."

Marume wagombaga kunyakira, yarababwiye ati "Muzamutegere imodoka imugeze, Nyabugogo, nanjye nzaba mutegereje." Naragiye rero, nkimara kwambuka Nyabarongo ntangira kubona ko ibintu byahindutse, nkabona ibinyabiziga byinshi n’abantu benshi, ariko nibutsa shoferi nti "Nyabugogo ndavamo," sinari nzi ko ari na ho zihagarara zose, bidatinze nageze Nyabugogo.

Aka Rugamba waririmbye ati "Kigali, Nyarugenge burya nta we uyisukira," nanjye nasanze "Kigali, Nyabugogo nta wapfa kuyisukira." Natangiye kubona ibidasanzwe, inzu ndende, abantu benshi cyane, imodoka nyinshi, amapikipiki, abambwira ko bacuruza ibi na biriya, abambaza aho nerekeje n’ibindi, mbanza kumva bimbanye birebire.

Inkuru yarakomeje, ariko sinabura kuvuga ko i Nyabugogo banahandiriye impamba nari nitwaje, ubwo nari nciye aho bakinaga "Kazungu analala". Buri wese afite inkuru ye, ariko ugeze i Kigali wese, akagera Nyabugogo, atangira kubona ko ageze mu mujyi koko, ibintu byose byihuta, abantu nta witaye ku wundi, ibinyabiziga ni urujya n’uruza n’ibindi.

Nyabugogo inyurwamo n’abarenga ibihumbi 200 ku munsi

Umujyi wa Kigali utangaza ko nibura abantu ibihumbi 200 ari bo banyura muri Nyabugogo buri munsi. Nyabugogo ni Akagari kabarizwa mu Murenge wa Kigali, ariko gahana imbibi n’Umurenge wa Kimisagara byose mu Karere ka Nyarugenge, ndetse n’uwa Gatsata muri Gasabo.

Ni ahantu hakorerwa ibikorwa byinshi bitandukanye, ari abatanga serivisi, abacuruza ibyiganjemo ibiribwa, ndetse n’ibindi bya nkenerwa mu buzima bwa buri munsi. Umujyi wa Kigali uvuga ko nibura abantu 400 bafite imirimo bakorera muri Nyabugogo.

Ubucuruzi bwiganje ni ubw’ibiribwa, cyane cyane imbuto n’imboga bikunze gucururizwa mu isoko ry’ahazwi nko kwa Mutangana. Ni isoko ritangaje cyane ko abarirema bazinduka iya rubika, izuba rikajya kurasa risa n’aho ryaremuye.

Mu gihe bamwe baba bari mu rinini, bavuga bati udutotsi twa saa cyenda, saa kumi na saa kumi n’imwe z’igitondo tuba ari ntagereranywa, abo bandi baba bazindutse ayo masaha, bagiye kugura kuri make imbuto n’imboga, ahanini biba byavuye mu ntara bihendutse. Hari benshi babigura na bo bagiye kujya kubicuruza, hakaba n’abiyemeza kujya guhaha izo saha birinda guhendwa.

Nyirabagwiza Dorothe umaze imyaka umunani akorera kwa Mutangana, avuga ko atazi ibitotsi bya saa Cyenda uko bimera, kuko buri gihe azinduka izo saha agiye kurangura imboga, ubundi akongera akazicuruza.

Yagize ati "Hano kwa Mutangana hadutunze turi benshi, njye ni ho nkesha imibereho yo kuba muri Kigali n’abana banjye batatu, kandi mbabonera icyo bashatse, n’ubwo ntabona ibya Mirenge ariko mbayeho kandi mbona ngenda ntera imbere mbikesha ubu bucuruzi."

Igituma Nyabugogo igendwa cyane, ni Gare bamwe bita mpuzamahanga ya Nyabugogo, ahahurira abantu benshi bajya cyangwa bava mu Ntara zitandukanye, ndetse no mu bihugu duturanye. Amasosiyete atwara abagenzi mu buryo bwa rusange hafi yose afite ibiro n’imodoka i Nyabugogo. Uwayita ikiraro gihuza Kigali n’ibindi bice by’igihugu ntiyaba yibeshye.

Nyabugogo ni ahantu udashobora kubura serivisi iyo ari yo yose, ni ahantu bigoye ko wagira igicuruzwa uhabura, kandi byose bigahurira ku cyita rusange cy’uko usanga ibiciro byaho bihendutse ugereranyije n’ahandi wahahira mu Mujyi wa Kigali. Biroroshye kuhabonera serivisi hafi ya zose bitagusabye urugendo rurerure, hari abavuga ngo uwahita ahubwo "One Stop Center" kuko ushobora kuhabonera byose ushaka mu gihe gito.

Vugugaba Elysee utwara abagenzi kuri moto yabwiye IGIHE ko Nyabugogo ari ho hantu haboneka abagenzi benshi kandi mu buryo bworoshye, kuko ari ahantu hahurirwa n’ababa bavuye mu ntara cyangwa ababa bagiye gushaka ibintu bitandukanye i Nyabugogo, kandi na bo boroherwa no kuhabona ibyo bashaka.

Yagize ati "Nyabugogo ni ho hantu ha mbere dukunda twe nk’abamotari kuko uretse kuba haba abagenzi benshi kandi bahoraho, ni naho bitworohera kubona ibikoresho bihendutse, abakanishi batagoranye, mbese ibintu byaho byose ni vuba vuba kandi neza."

Vugugaba yakomeje avuga ko uko Nyabugogo ibamo abantu benshi ari na ko ibyaha bishobora kwiyongera cyane ko hakunze kuba ubujura bwa hato na hato, kuko haba hari umubyigano w’abantu benshi n’ibinyabiziga byinshi, cyane muri gare hari ubwo haba huzuye abantu bitewe n’igikorwa cyabaye.

Nyabugogo iragendwa cyane, biturtse ahanini ku bagenzi banyura muri gare ya Nyabugogo bajya mu nce zitandukanye

Ivugururwa rya gare ya Nyabugogo

Gare benshi bita mpuzamahanga ya Nyabugogo, ni yo ya mbere nini mu gihugu, ndetse ihuza intara zose n’Umujyi wa Kigali, ndetse n’ibindi bihugu bituranyi. Umujyi wa Kigali uvuga ko umushinga wo kuyivugurura igashyirwa ku rwego rwisumbuyeho, iteganyijwe mu mpeza z’uyu mwaka wa 2025.

Imirimo yo kuvugurura iyi gare kugira ngo ijyane n’igihe, byitezwe ko izatwara hagati ya miliyoni $100 na miliyoni $150. Visi Meya ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo mu Mujyi wa Kigali, Dusabimana Fulgence, mu mpera z’umwaka ushize, ubwo hasobanurwaga uyu mushinga, yagaragaje ko izaba ifite ibikorwa remezo by’ibanze kandi bigezweho.

Yavuze ko izubakwa ku buryo igira igice kigenewe imodoka zo mu Mujyi wa Kigali, igice kigenewe imodoka ziva n’izerekeza mu Ntara z’Igihugu ndetse n’imodoka zigenewe izituruka n’izerekeza mu hanze y’u Rwanda.

Dusabimana yavuze kandi ko bizagendana no kubaka ibikorwa remezo by’imihanda bizifashishwa mu gukemura ikibazo cy’umuvundo w’ibinyabiziga ukunze kugaragara mu gace ka Nyabugogo.

Ati “Hari kandi n’imihanda igomba kuba idufasha koroshya urujya n’uruza rushobora kuba hariya mu gihe kizaza, murabizi ko haba hari umuvundo w’ibinyabiziga mu masaha atandukanye cyane mu gihe cy’abagenzi benshi, rero turasha kuyubaka ku buryo ibyo bibazo tutazongera kubigira. Aho ni ho hazazanamo imihanda ishobora kunyura hejuru mu buryo bwo koroshya urujya n’uruza.”

Yashimangiye ko kandi bitewe n’umubare munini w’abagenzi bakoresha imodoka baturutse cyangwa berekeza mu bindi bihugu bashobora gukenera amacumbi, nabyo bizatekerezwaho mu kubaka iyo gare nshya.

Iyi gare kandi ngo izaba ifite n’amacumbi azaba ari kubera ko hazaba hari abagenzi baturuka no hanze y’igihugu badakeneye ko bajya kure kugira ngo babone aho bacumbika.

Gare ya Nyabugogo izavugururwa ishyirwemo n'amacumbi ku buryo abazajya bahagera mu ijoro bashobora kujya babona aho bacumbika byoroshye

Ibyo kwitondera i Nyabugogo

Niba ugeze i Nyabugogo ari ubwa mbere, menya ko wageze mu mujyi, uzahura n’abanyamujyi benshi bashake kuwukwigisha, ibishobora kuguteza ibibazo,a riko ubanza hari kera, ubu Abanyarwanda bose barasirimutse babaye abanyamujyi, ariko wenda hari uwo inama zafasha.

Icyiza ni uko ugomba gufata urugendo wavuganye n’uri bukwakire, akamenya igihe uhagurukiye n’igihe uhagerera, ukahagera agutegereje ku buryo utamwaragira wabuze aho werekera. Ibyo bizatuma nta we uguca urwaho ngo agutekere umutwe.

Ikindi ni uko mu gihe ugeze Nyabugogo wenda ugomba kukwakira adahari cyangwa ari wowe ugomba kwifasha gukomeza urugendo, irinde kurangazwa n’ibyo ubonye byose, ukurikire urugendo rwawe utarangaye, niba ari ahandi ugiye gutega ujya, ntutebe ukomeze urugendo.

Ima amatwi umuntu wese uza akwegera ashaka kukwereka cyangwa kugusobanurira ibintu runaka, nubwo yaba akubwira ibyiza gute, icyiza ni ukumuzibukira kuko utazi gutandukanya ugamije ineza n’ugamije inabi. Hari ubwo wamuha umwanya wo kumwumva ugasanga ni umutekamutwe, utwawe akatugucuza.

Komera ku bikoresho byawe by’agaciro. By’umwihariko ibikoresho by’ikoranabuhanga nika telefone cyangwa mudasobwa, amafaranga se cyangwa ibindi, menya ko bibitse ahantu hiziwe ku buryo bitakorohera uwo ari we wese kubigeraho. Ibyo bizatuma ba rusahurira mu nduru bajya biba abantu, babura aho baguhera.

Indi nama ya nyuma muri izi nubwo hari uwaguha n’izindi, irinde kuhatinda. Uracyari mushya, ufite amatsiko yo kureba no kumenya byinshi, ariko niba uri wenyine, si byiza kuhatinda, icyiza ni uko wakomeza urugendo ukazagarukana n’uhamenyereye cyangwa na we waramenyereye, ubundi ukishirira amatsiko.

Ariko hagati aho ushobora kumenya henshi urebeye muri aya mafoto:

Nyabugogo inyurwamo n'abantu barenga ibihumbi 200 buri munsi
Gare ya Nyabugogo ni ihuriro rya Kigali n'ibindi bice by'igihugu
Aha ni ahazwi nko ku mashyirahamwe, ahari inyubako nto ihamaze igihe n'undi muturirwa wubatswe nyuma
Kubera ubwinshi bw'amapikipiki akorera i Nyabugogo, hashyizwe pariki z'abamotari eshatu. Iyi ni iherereye imbere y'isoko rya Nyabugogo
Mu isoko rya Nyabugogo haboneka ibicuruzwa by'ubwoko bwose kandi ku biciro bidahanitse
Abacuruza ibiribwa n'ibinyobwa babona abakiliya buri kanya, bitewe n'umubare munini w'abanyura i Nyabugogo
Umuhanzi umwe yari agize ati "Nyarugenge igendwa n'abayizi," n'iby'i Nyabugogo ntibiba byoroshye
Izuba rya Nyabugogo utarizii araribarirwa
I Nyabugogo hari benshi bihangiye imirimo, irimo no gufotora abantu bagahita batahana amafoto
Iyo wiriwe Nyabugogo nta rungu, cyane ko utakwicara mu modoka ngo hashire umunota utarabona uguciyeho ngo akuganirize ibi na biriya
Muri Gare ya Nyabugogo hakorerwa ubucuruzi butandukanye, bwaba ubwa serivisi n'ubw'ibifatika
Rya zuba rya Nyabugogo iyo rikumereye nabi, ntiwabura aho ugura ingofero za make wikinga mu ruhanga
Sosiyete zose zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zifite ibiro muri Gare ya Nyabugogo ifata nk'izingiro ry'ingendo zijya hose mu gihugu
Akazi kaba ari kenshi, haba ku modoka nini ndetse n'into, zose ziboneka muri iyi Gare ya Nyabugogo
Imodoka, moto cyangwa igare ryawe bigupfiriyeho uri i Nyabugogo, nta mpungenge kuko hari amagaraje menshi n'abakanishi bahora biteguye
Uyu yabonye atava i Nyabugogo atiguriye amapine mashya ya moto, azirika ku kagare arigendera
Abamotari benshi iyo moto zabo zigize ikibazo, ahafi batekereza kuzikoresha ni i Nyabugogo
Nta we upfa kuva Nyabugogo imbokoboko, bitewe n'ibintu byinshi bihacururizwa kandi bihendutse
Akazi kaba ari kenshi ku bapolisi bo mu muhanda, cyane ko ari ahantu hanyurwa n'ibinyabiziga byinshi ndetse hakagendwa n'abanyamaguru benshi cyane
Iyo bamaze kugukanikira ipikipiki cyangwa ikindi, ntiwigora ujya kure ngo ubikuze ayo wishyura, ahubwo n'umu-agent aba ari hafi yawe
Abatwara imizigo akazi kaba ari kenshi, havaho imwe hajyaho indi
Ugeze i Kigali bwa mbere ahingukira i Nyabugogo, mbere yo kwerekeza mu kandi gace ka Kigali aba ajemo
Urujya n'uruza rw'abanyamaguru muri Nyabugogo ntirujya rucogora
Imihanda ya Nyabugogo ihoramo urujya n'uruza rw'abantu bagenda n'amaguru ndetse n'abakoresha ibinyabiziga
Kwambuka mu mihanda ya Nyabugogo ni ugushingura, kuko ibinyabiziga biba ari byinshi cyane
Motari umuriro wamushiriyeho ariko yizeye ko hafi aho abona aho awongereramo, cyane ko icyo waburira i Nyabugogo bigoye ko wakibona ahandi
Nubwo ibamo umubyigano w'imodoka n'amapikipiki ariko kubahiriza amategeko y'umuhanda byubahwa na bose
Ku muhanda umanuka uva ku Kimisagara ujya muri Gare ya Nyabugogo, ibikorwa ni byinshi kandi bitandukanye
Inkweto zihendutse, uzazisanga i Nyabugogo
Nyabugogo ikorerwamo n'abantu bagera kuri 400 bya buri munsi
Abajya mu ntara zitandukanye cyangwa mu bihugu bituranye n'u Rwanda, bose banyura i Nyabugogo
Kunyura i Nyabugogo bisaba kuba maso cyane, kuko hari abajya bataka ko bahahuriye na benengango
Ni ahantu ushobora kugera utari ufite gahunda yo kugura ikintu runaka bikarangira ugitahanye
Nyabugogo ni hamwe mu hantu haba ibiribwa, by'umwihariko imboga n'imbuto kandi bihendutse
Iyo uhashye ntushobora kubura ugutwaza hafi aho
Baca umugani mu Kinyarwanda ngo "Agasaza kamwera akandi kuzakamwa," bakongera bati "Kubaho ni ukubana." Ngiyo Nyabugogo
Imbuto kuri make ni i Nyabugogo
Inyanya ziba zikimeze neza ni zo zicuruzwa i Nyabugogo
Ugeze mu isoko ryo kwa Mutangana amahitamo akubana menshi bitewe n'ubwiza bw'ibiribwa bihacururizwa
Abazindutse barobanuramo inziza kurusha izindi
Iri soko ritangira kurema saa cyenda z'ijoro
Umugore uvuye mu isoko i Nyabugogo ataha yikwije
Hari gahunda yo kuvugurura Nyabugogo ikagirwa ahantu hajyanye n'icyerekezo ndetse hakanakemurwa ikibazo cy'umubyigano w'abantu n'ibinyabiziga
Aha ni mu rubavu rwa Gare ya Nyabugogo, aho imodoka zinjirira, ndetse imbere yaho hari parikingi y'abamotari, aha naho hahora urujya n'uruza rudacogora
Abagenza amaguru, abagenda ku igare, abagenda kuri moto n'abagenda mu modoka bose baba banyuranwamo i Nyabugogo
Muri Nyabugogo nta we urangara, buri wese aba yuhanya nk'ufite gahunda koko
Iyo abamotari baguhenze ushobora kwifatira akagare cyane cyane iyo ujya hafi
I Nyabugogo hanyurwa n'ababa bavuye mihanda yose, ku buryo ku munsi bivugwa ko byibuze abagera ku bihumbi 200 bahanyura
Nyabugogo ni ahantu hisangwa n'abantu b'ingeri zose
Hari ubwo uhura n'igicuruzwa mu nzira ukaba utagitambukaho, ugahita uhahirako utiriwe ujya mu iduka
Abanyonzi bakorera muri Nyabugogo biragoye ko babura abagenzi
Abashaka serivisi zitandukanye, hari ubwo usanga bahahuriye ari benshi cyane bitewe n'umubare w'abagenda i Nyabugogo
Nta mukarani ukorera Nyabugogo ushobora gushoma
Amapine mashya cyangwa aya 'occasion' byose i Nyabugogo urabihasanga
Hashyizwe parikingi zitandukanye z'abamotari kandi bahahora ari benshi
Uburyo bwose bwo gutwara imizigo burakoreshwa i Nyabugogo, biterwa n'amahitamo yawe
Ibikapu, imyenda, inkweto, byose ushobora kubibona kandi ku biciro biri munsi gato y'ibyo ushobora kubiboneraho ahandi
Nyabugogo ni hamwe bavuze ngo "kazi ni kazi", kuko usanga haratanze imirimo itandukanye kandi kuri benshi
Kwambuka umuhanda ni ukwisungana, hagiye umwe umwe imodoka ntizazahava kuko abantu baba ari benshi
Izi moto zitwara imizigo, ziba zifite akazi kenshi muri Nyabugogo
Abatwaza abantu imizigo bahorana akazi kenshi
Moto ivuye Nyabugogo itwaye umuzigo, ntibigoranye guhita uyibwira
Abamotari baba ari benshi i Nyabugogo, cyane ko n'abayikoreramo n'abahagenda na bo atari bake
Abarangura ibicuruzwa bitandukanye birimo imbuto, i Nyabugogo bahahoza ijisho
Umujyi wa Kigali urateganya kuvugurura Gare ya Nyabugogo guhera mu mpera z'uyu mwaka
Akazi kaba ari kenshi ku bapolisi bo mu muhanda, basaba abamotari ba Nyabugogo kubahiriza amategeko
Ni uku Nyabugogo iba igaragara nijoro
Imihanda n'amazu bya Nyabugogo ni uku bimurika nijoro, uhari ntamenya ko bwije
Nijoro Nyabugogo iba itatse ubwiza iyo uyirebeye kure
Mu masaha akuze y'ijoro, Nyabugogo iba ituje, urujya n'uruza rw'abantu rwacogoye
Abakorera Nyabugogo bakora mu masaha y'ijoro rikuze ni bake cyane, nijoro haba hatuje
Muri gare nijoro haba hakirimo abantu bake bake, barimo abagenda n'izo mu gicuku cyangwa izo mu rukerera
Gare ya Nyabugogo izavugururwa ishyirwemo n'amacumbi ku buryo abazajya bahagera mu ijoro bashobora kujya babona aho bacumbika byoroshye
Nubwo ijoro riba rikuze, ariko uko byagenda kose imihanda ya Nyabugogo ntiwayiburamo abantu n'iyo baba bake

Amafoto: Kwizera Herve

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza