IGIHE

Minisitiri Murekezi yasabye imbabazi ku ivangura yakoze ubwo yigaga mu Bubiligi

0 26-11-2013 - saa 14:39, Rene Anthere Rwanyange

Mu gihe hirya no hino harimo kuba ibiganiro hagati y’abayobozi n’abaturage mu rwego rwo kongera kwigisha Abanyarwanda ibijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge ndetse na gahunda ya «Ndi Umunyarwanda», Minisitiri Murekezi Anastase yafashe akanya ko gusaba imbabazi.
Hatangizaga icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Muhanga mu murenge wa Kabacuzi, nk’umunyarwanda uzi aho igihugu cyavuye n’aho cyerekeza, ashingiye kandi ku mateka mabi yabaye mu Rwanda no ku ibaruwa yandikiye Leta y’u Rwanda mu (…)

Mu gihe hirya no hino harimo kuba ibiganiro hagati y’abayobozi n’abaturage mu rwego rwo kongera kwigisha Abanyarwanda ibijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge ndetse na gahunda ya «Ndi Umunyarwanda», Minisitiri Murekezi Anastase yafashe akanya ko gusaba imbabazi.

Hatangizaga icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Muhanga mu murenge wa Kabacuzi, nk’umunyarwanda uzi aho igihugu cyavuye n’aho cyerekeza, ashingiye kandi ku mateka mabi yabaye mu Rwanda no ku ibaruwa yandikiye Leta y’u Rwanda mu 1973, afatanyije n’abanyeshuri biganaga basaba ko umubare w’Abatutsi wagabanuka mu mashuri, Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Murekezi Anastase yisunze umutimanama we asaba imbabazi Abanyarwanda.

Mu ijambo rye ryafashe akanya mu gusaba imbabazi Abanyarwanda ku byo yaba yarakoze mbere ya Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994, dore ko yagaragaje nka kimwe mu byo ashingiraho nk’aho mu mwaka wa 1973, nk’abanyeshuri b’Abanyarwanda bakomoka mu bwoko bw’Abahutu icyo gihe bigiraga mu gihugu cy’u Bubiligi, bihuje bandikira Leta y’u Rwanda ibaruwa isaba kugabanya umubare w’Abatutsi mu mashuri no mu bucuruzi, kubera ko babonaga urimo kwiyongera.

Nk’umunyarwanda wiyumvamo ubunyarwanda yagize ati “Ndasaba Abanyarwanda imbabazi, kuko ibyo nanditse nabyanditse ndi umuntu mukuru uzi ubwenge kuko nari mfite imyaka 21 y’amavuko.”

Kuri byose asaba buri wese ko ikibazo cy’amoko kitagomba guherana Abanyawanda, aho yatanze ingero ko mu gihe cy’abami, Abanyarwanda bari bamwe nta vangura ryabagaho, ariko uko ingoma zagiye zisimburana amacakubiri yagiye yigishwa mu baturarwanda bigera n’aho ubwoko bwandikwa mu ndangamuntu.

Gusa muri uyu murenge bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE, bagaragaje ko bagifite ipfunwe ryo kwemera cyangwa gusaba imbabazi ku ruhare bagize muri Jenoside, aho bakikeka uko bafatwa mu miryango yabo, dore kandi ko no mwanya bahawe ngo batange ubuhamya ku byo bazi cyangwa babonye, wasangaga bifashe batabohoka ngo bavuge ibibarimo.

Minisitiri Murekezi Anastase mu mudiho n'abaturage bo mu murenge wa Kabacuzi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza