IGIHE

Ubwiza bw’Abanyarwandakazi n’u Burundi byibanzweho mu gitaramo cya Kansiime

0 8-06-2015 - saa 09:53, Munyengabe Murungi Sabin

Hari hashize imyaka ibiri Kansiime adataramira Abanyarwanda imbona nkubone ariko yongeye kwishimira urukundo bamugaragarije ndetse na we akora iyo bwabaga ngo abahe umunezero wose yari yabasezeranyije.

Ku itariki ya 4 Kamena 2015 nibwo Kansiime Anne yasesekaye mu Rwanda aho yari aje kwiyereka abakunzi be ndetse anabararikira kuzitabira igitaramo Comdey Jam yakoreye muri Serena Hotel kuwa Gatandatu tariki ya 6 Kamena 2015.

Ntibyatinze umunsi nyawo warageze maze uruvunganzoka rw’abakunzi b’urwenya bahurira muri Serena Hotel aho Kansiime Anne, Nkusi Arthur ndetse na Kigingi bakoreye igitaramo cy’urwenya mu ndimi zivugwa mu Rwanda, Burundi na Uganda.

Igitaramo cyatangijwe na Hope waririmbiye abantu indirimbo zitandukanye ndetse banagaragaje ko bamwishimiye cyane, nyuma umunyarwenya witwa Kigingi aza kwerekana ubuhanga bwe mu gusetsa aho aho yagarutse cyane ku bibazo biri mu gihugu cye cy’u Burundi, Abarundi bari mu buhingiro ndetse n’ubwiza bw’Abanyarwandakazi.

Nyuma ya Kigingi haje Nkusi Arthur wasekeje abantu mu rwenya rwibanze cyane ku buzima asetsa abantu mu nzenya zibanze cyane ku buzima bw’abatuye i Nyamirambo, ibibazo by’u Burundi, umuziki wo mu Rwanda n’ibindi bitandukanye ndetse yananyuzagamo akabyina.

Ahagana ku isaha ya saa yine nibwo Kansiime yageze imbere y’abakunzi bari bakubise buzuye Serena Hotel maze abantu bamwakirana urukundo rwinshi,amashyi, abafotora abavuza impundu ….muri rusange akigera imbere y’abafana byagaragaye ko bari bamufitiye amashyushyu akomeye.

Kansiime yatangiye abyina bidatinze akuramo inkweto kugira ngo abashe gusetsa abantu yisanzuye, kubera ubwinshi bw’abantu bari muri Serena Hotel yatangiye agira ati “Ese ko mbona mungana gutya, ubwo mu rugo hasigaye nde?” Bose bahise baseka.

Anne Kansiime yerekanye ko gusetsa ari ibintu bitamugora na gatoya

Mu mvugo ye y’Icyongereza gikunze kugaragaza ko ari umukiga yatangiye gusetsa abantu avuga ku rukundo yakiranwe, avuga ku mateka y’u Rwanda yabonye ku Gisozi, agaruka ku bwiza bw’Abanyarwanda by’umwihariko abasore.

Ku isaha ya saa yine n’iminota 45 Kansiime yahamagaye manager we Kakai Emma ndetse na n’umwanditsi we arabashimira avuga ko ari abantu b’umutima mwiza ndetse asaba Coltilda umwanditsi we kugaragariza abantu impano ye yo gusetsa.

Ibyo byabaye umwanya mwiza kuri KAnsiime kuko yahise ajya guhindura imyenda maze agaruka yambaye impuzankano y’abanyeshuri ndetse anakina urwenya rwasekeje benshi.

Kansiime yagaragaje ko gusetsa ari ibintu afite mu maraso, adashakisha dore ko hari n’abamurebaga gusa bagaseka kandi nta kintu avuze. Kuva akigera imbere y’abafana kugeza atashye, benshi bagaragazaga inseko n’akanyamuneza ku maso yabo.

Umuhanzi Hope yaririmbye Live agaragaza ko mu muziki adashakisha
Uyu mwana yafashije Hope kuririmba 'All Of Me'
Kigingi w'i Burundi
Nkusi Arthur
Kundwa Doriane ukunda Kansiime bikomeye na we yatashye yagoroye imbavu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza