IGIHE

Zari na Shakib bongeye kurebana akana ko mu jisho

0 12-07-2026 - saa 08:48, IGIHE

Zari Hassan n’umugabo we, Shakib Cham Lutaaya bongeye kugaragara bari kumwe mu buryo bwuje urukundo, nyuma y’iminsi mike uyu mugore atangaje ko batandukanye.

Aba bombi bahuriye muri Uganda aho bagize ibihe byiza byo kongera kwiyunga, ndetse bumvikana banatera urwenya ku bwumvikane buke bari bagiranye.

Nyuma y’uko Zari yari yatangaje ku mugaragaro ko we na Shakib barangije umubano wabo w’imyaka itanu kubera kutumvikana ku bibazo bitandukanye, ubu bigaragara ko bongeye gusubiza ibintu ku murongo.

Mu mashusho yafashwe na Zari ndetse ayashyira kuri Snapchat, Shakib yamubajije mu buryo bwo gutebya icyatumye afata icyemezo cyo gutangaza ko batandukanye.
Ati “Wari wafashwe n’ibiki? Wari watewe n’amadayimoni? Hashobora kuba hari imbaraga ziri mu mutwe wawe zikuvugiramo, kandi niba udafite Imana bishobora kuzarangira ugiye.”

Zari yasubije aseka, agaragaza ko Shakib atigeze yemera ko umubano wabo urangira. Yavuze ko yumva ko umugabo we ari we wamusubije mu rukundo.

Ati “Ntekereza ko wongeye kunsunikira muri uru rushako.”

Shakib yahise ahakana ibyo Zari yavuze, avuga ko yari asanzwe yizeye ko urugo rwabo ruzakomeza kubaho.

Shakib yavuze ko yizeraga ko Zari agifite icyifuzo cyo gukomeza uru rugo, kuko mbere yari yaravuze ko ari rwo rushako rwe rwa nyuma.

Zari yavuze ko yabonye uburyo Shakib yari afite icyizere muri icyo gihe cyari kirimo impaka, naho Shakib avuga ko yagumye atuje kuko yari azi ko nta kosa yari yakoze.

Shakib kandi yanenze abantu ku mbuga nkoranyambaga bishimiye amakuru y’uko batandukanye, avuga ko hari bamwe bari bamushyigikiye mu gufata icyemezo cyo gutandukana.

Zari yari yatangaje ko batandukanye mu bwumvikane, ariko nyuma yaho Shakib yahakanye ko habayeho gutandukana nyako, avuga ko bakomeje kuvugana.

Yavuze kandi ko kutumvikana ari ibintu bishobora kubaho mu mubano uwo ari wo wose, ariko ko yari afite icyizere ko bombi bazakemura ibibazo byabo bagakomeza kubana neza.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza