Umutoni Cynthia na mugenzi we Niheza Deborah bari batoranyijwe muri 30 bageze mu cyiciro cya nyuma mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Eloquent Africa rizabera muri Nigeria, ntabwo bazitabira kubera amikoro make.
Umutoni Cynthia yabwiye IGIHE ko batazitabura kuko habayeho ikibazo, cyatumye babihagarika.
Yagize ati “Habayeho ibibazo bitandukanye byatewe cyane n’ibi bihe turimo, bituma tutitabira.”
Avuga ko atacitse intege ariko nibimushobokera akabona irindi rushanwa ndetse n’ubushobozi bwo kuryitabira azagenda. Yavuze ko abategura bari kubafasha ariko nabo bakaza kugira imbogamizi zatumye bitabaho.
Miss Eloquent Africa ni irushanwa rigamije guteza imbere umuco wa kinyafurika ndetse no gukomeza ubumwe bw’Abanyafurika. Abaritegura bagendera ku bwiza, umuco n’ubwenge nk’andi marushanwa menshi y’ubwiza.
Aba bakobwa bagombaga guhurira na bagenzi babo 28 i Lagos muri Nigeria mu mpera za Kanama uyu mwaka irushanwa rikaba mu ntangiriro za Nzeli.
Umutoni Cynthia afite imyaka 22 mu gihe mugenzi we Niheza Deborah afite 21.
Miss Eloquent Africa aba bakobwa bagombaga kwitabira izahemba batandatu, aho uzegukana ikamba azahabwa 2000 $ (asaga miliyoni 2 Frw) n’imodoka nshya mu gihe uwa kabiri azahabwa $1500 (asaga miliyoni 1,5 Frw) n’imodoka nshya.
Uzegukana ikamba ry’igisonga cya kabiri azahabwa 1000$, ni ukuvuga asaga miliyoni 1 Frw. Abazagera mu cyiciro cya nyuma bazitabira iri rushanwa muri Nigeria muri Nzeri uyu mwaka. Ikamba rya Miss Eloquent Africa 2020 rifitwe na Pamela Manuel ukomoka muri Sierra Leone.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!