IGIHE

’Stromae est mort à New York’, igitabo cyakuye benshi umutima

0 28-09-2016 - saa 11:11, Munyengabe Murungi Sabin

Umwanditsi w’Umubiligi Thierry Coljon agiye gusohora igitabo gishya yise ‘Stromae est mort à New York’ gishobora kuzakurura impaka mu bakunzi b’umuhanzi Stromae.

Stromae amaze igihe mu kiruhuko nyuma y’igitaramo yakoreye kuri Stade ya Kamuza yigenga ya Kigali ku Gisozi kuwa 17 Ukwakira 2015, yasozaga urugendo rw’ibitaramo bitabarika yakoreye mu nguni zose z’Isi ashyira ahagaragara album ye ‘Racine carrée’.

Yaherukaga kumvikana mu itangazamakuru avuga ku biruhuko amazemo iminsi n’umugore we Coralie [barushinganye kuwa 12 Ukuboza 2015] anavuga ku mideli mishya bashyize ku isoko.

Uyu muhanzi yavuzwe cyane mu itangazamakuru mu mpera z’umwaka ushize benshi bagaruka ku rugendo yakoreye aho akomoka mu Rwanda n’uburyo ibitaramo yakoreye hirya no hino byahuruje imbaga akanasaruramo amafaranga atabarika.

Yongeye kugarukwaho cyane ku bw’igitabo Umubiligi witwa Thierry Coljon yise ‘Stromae est mort à New York’ [Stromae yapfiriye i New York]. Itangazamakuru riri kucyandikaho bitandukanye, izina ry’igitabo ryakuye benshi umutima, hari abaribona mu binyamakuru bagashigukira hejuru bakeka ko ‘mwene Rutare Pierre yapfuye’.

Mu gitabo cye, Thierry Coljon yandika ashingiye ku bitarabayeho[fiction] agerageza kumvisha abantu uko byaba byifashe umuhanzi w’igihangange Stromae yashizemo umwuka.

‘Stromae est mort à New York’, ni igitabo gikubiyemo inkuru ivuga ku muhanzi Stromae ujya gukora igitaramo gikomeye muri Madison Square Garden kikitabirwa bikomeye, nyuma y’iminsi itatu agapfa yiyahuriye mu nzu acumbitsemo mu gace kitwa Soho mu Mujyi wa New York.

Ikinyamakuru Pure People gitangaza ko iki gitabo cya Thierry Coljon kizajya hanze ku itariki ya 1 Ukwakira 2016 ndetse cyamaze gukosorwa. Kuwa 30 Nzeri 2016 hateganyijwe ibirori byo kukimurikira mu isomer ryitwa ‘Les Éditeurs’ mbere y’uko gishyirwa ku isoko.

Thierry Coljon w’imyaka 57, ni umwanditsi w’ibitabo akaba n’umunyamakuru ukomeye mu Bubiligi. Ni na we wanditse igitabo ‘Carla Bruni, la dame de coeur’ kuri Carla Bruni umugore wa Nicolas Sarkozy wahoze ayobora u Bufaransa.

Igitabo yanditse kuri Carla Bruni yagishyize hanze mu mwaka wa 2008, nacyo cyavuzweho byinshi ubwo cyasohokaga. Mu bitabo cumi na bibiri Thierry Coljon amaze kwandika, ibyavuzweho cyane ni bibiri, icyo yanditse kuri Carla ndetse n’iki gishya yise ‘Stromae est mort à New York’.

Thierry Coljon wanditse iki gitabo
Stromae yanditsweho iki gitabo nyuma yo kuva i Kigali
Stromae ubwo yari mu gitaramo i Kigali
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza