Nyuma y’igihe gito ahagaritse ibyo gukina umupira, kuri iki Cyumweru tariki 4 Nyakanga 2021, Nizeyimana Alphonse benshi bazi nka Ndanda yambitse impeta umukobwa bitegura kurushinga nyuma y’igihe inkuru z’urukundo rwe yarazigize ibanga rikomeye.
Nizeyimana wirinze gutangaza amazina y’umukobwa bitegura kurushinga, aganira na IGIHE yahamije ko ari umwe mu bo babyirukanye.
Ati “Ni umwe mu rungano twabyirukanye ku Gisozi aho nakuriye, twakundanye kuva cyera ahubwo ni kumwe igihe kiba kitaragera ngo usobanukirwe uwawe.”
Bitewe n’ingamba zikomeye zo kwirinda Covid-19 u Rwanda rurimo, Nizeyimana yavuze ko atahita avuga gahunda ihamye y’ubukwe bwe.
Nizeyimana Alphonse Ndanda uherutse gusezera umupira yabaye umunyezamu wakinnye mu makipe akomeye nka Rayon Sports, Mukura VS, AS Kigali n’izindi.
Mu minsi ishize nibwo hatangiye kwamamazwa film ‘Intandaro y’Ikibi’ yakinnyemo, icyakora avuga ko atari ibintu agiye kugira umwuga ahubwo yayikinnyemo ashyigikira inshuti ye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!