IGIHE

Minisitiri w’Uburezi ategerejwe muri ‘Gen-Z Comedy’

0 24-08-2026 - saa 09:40, Nsengiyumva Emmy

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yatumiwe mu gitaramo cy’urwenya ‘Gen-Z Comedy’ cyahariwe gusezera abanyeshuri bagiye kuva mu biruhuko, basubira ku masomo.

Iki gitaramo giteganyijwe kubera muri Camp Kigali ku wa 27 Kanama 2026, aho byitezwe ko Minisitiri Nsengimana azaganiriza urubyiruko ruzacyitabira ku ngingo zitandukanye zijyanye na gahunda z’uburezi bw’u Rwanda.

Uretse kuganiriza urubyiruko azanatanga ubutumwa bw’impamba ku banyeshuri bari gusoza ibiruhuko bitegura gusubira ku masomo.

Undi watumiwe muri iki gitaramo cy’urwenya ni Kate Bashabe, na we witezweho kuzaganiriza abazitabira iki gitaramo, ndetse na Diez Dolla na ZeoTrap, bazasusurutsa abakunzi b’umuziki.

Iki gitaramo cyanatumiwemo abanyarwenya nka Ambassador w’Abakonsomateri, Muhinde, Salisa, Taikun Ndahiro, Mavide & Pazzo, Joshua, Rufendeke n’abandi banyuranye, biganjemo abanyarwenya basanzwe bagaragara muri ‘Gen-Z Comedy’.

Iki gitaramo cyateguwe gikurikira icyabaye ku wa 13 Kanama 2026, ubwo ubuyobozi bwa ‘Gen-Z Comedy’ n’abakunda kwitabira ibi bitaramo bizihizaga isabukuru y’imyaka ine ishize ibi bitaramo bitangiye gutegurwa.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yatumiwe muri ‘Gen-Z Comedy’
Gen-Z Comedy yatumiwemo Kate Bashabe, Diez Dola, Zeotrap n'abanyarwenya b'amazina akomeye mu Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza