Mu Karere ka Rubavu hadutse umugore uvuga ko yugarijwe n’ibibazo by’ubukene nyuma yo kubyarana na Nizzo uririmba mu itsinda rya Urban Boyz.
Mu cyumweru gishize nibwo kuri WhatsApp hatangiye kuzenguruka ifoto y’umugore n’umwana iherekejwe n’amagambo avuga ko yabyaranye n’umuhanzi Nizzo.
Bigitangira kuvugwa benshi babifashe nk’ikinamico gusa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Gashyantare kuri Facebook na Instagram byongeye gukwirakwizwa byakajije umurego ndetse n’uyu mugore ahamagara Nizzo amumenyesha ko umwana babyaranye arwaye.
Uwase Clemance avuga ko afite imyaka 19 y’amavuko, atuye Kagari ka Rwaza, Umurenge wa Rugerero ho mu Karere ka Rubavu. Ngo yabyaye umukobwa muri Werurwe 2015 gusa ahura n’ikibazo cy’uko se w’umwana [Nizzo] yamwimye indezo.
Avuga ko yabyariye mu Bitaro bya Rubavu aza gutoroka kubera kubura ubwishyu bw’amafaranga 42,000. Na nyuma yo kubyara ngo yashakishije Nizzo kenshi amusaba indezo ariko aramubura.
Nizzo yabwiye IGIHE ko yamenye inkuru y’uyu mugore mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri. Ngo yamuhamagaye amubwira ko umwana wabo [Clemance na Nizzo] arwaye, undi agwa mu kantu.
Ati “Mwa bantu mwe abahanzi twaragowe. Uwo mugore yampamagaye mu gitondo ambwira ko umwana arwaye. Sinabyumvaga neza musubirishamo mubaza niba atibeshye nomero, arongera asubiramo ati ‘Ni Mama (avuga izina ry’umwana), umwana ararwaye kandi nabuze amafaranga’.”
Nizzo yavuganye n’uyu mugore iminota mike telefone ye ihita iva ku murongo undi ashakisha uburyo bwihuse bwo kumuvugisha ariko ntiyamubona.
Ati “Telefone ye numvise ivuyeho nahise muhamagara, naketse ko ari umuntu ushaka ubufasha kuko njye nsanzwe mfasha abantu, ariko umugore rwose anyibwirira ko ari umwana wanjye warwaye.”
Abajiwe uko yabyitwayemo amze kumenya iby’uyu mugore, Nizzo yagize ati “Njye nabifashe nk’urwenya, nasetse cyane! Abahanzi twaragowe, nabonye ko hari benshi barengana gutya.”
Nizzo nta gahunda afite yo kujyana uyu mugore mu nzego z’umutekano kuko ntacyo yaba amurushije. Yasabye Abanyarwanda kudaha agaciro abagore bose bajya mu itangazamakuru bavuga ko batewe inda n’abahanzi ngo kuko hari igihe biba ari uguharabikana.
Ati “Sinamujyana muri polisi, nta wamurenganya ubwo afite ibibazo byabimuteye. Ukuri kurigaragaza, nta kindi navuga.”
Twageze i Nyamirambo kuri Cosmos mu gipangu uyu mugore avuga ko yamazemo iminsi itanu abana na Nizzo, abahatuye baduhamiriza ko batahamubonye ndetse n’inshuro zose avuga ko yahasuraga uyu muhanzi nta n’umwe uvuga ko yamuciye iryera.
Nizzo arashinjwa kubyara umwana akamwihakana, nyuma ya Bruce Melody na we wavuzwe kenshi mu itangazamakuru ko yateye inda uwitwa Agasaro Diane akamwigarika.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!