IGIHE

Nsanzuwera yegukanye ibikoresho by’asaga miliyoni 1,7 mu irushanwa rya “CIMEGolf 2018”

0 17-09-2018 - saa 12:54, Manzi Rema Jules

Nsanzuwera Célestin yabaye uwa mbere mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu bitabiriye irushanwa rya Golf, ryateguwe ku bufatanye n’uruganda rwa Cimerwa “CIMEGolf Tournament 2018” atahana ibihembo by’ibikoresho bifite agaciro ka 2000 by’amadolari.

Irushanwa ryabaye ku nshuro ya kabiri kuwa Gatandatu tariki 15 Nzeri muri Kigali Golf Club, ryateguwe na CIMERWA ifatanyije na HYGEBAT, AfriPrecast, REKO, BCEG, Transnova na Kesi mu gukusanya ingengo y’imari ya miliyoni 53 Frw ryakoresheje.

Ryitabiriwe n’ibyiciro bitandukanye birimo icy’abagore, aho Susan Ngure yahize bagenzi be, mu bakanyujijeho (Seniors) Gideon Kayinamura aba uwa mbere akurikiwe na Mustaff Frank naho Rtd Lt Gen Ceasar Kayizari aba uwa gatatu.

Charles Ntare yegukanye igikombe mu cyiciro (handicap) 0-9 n’amanota 63, Mbua Sidney acyegukana muri handicap 10-18 n’amanota 66 naho Issah Byarugaba ahiga abo basangiye icyiciro cya 19-28 atwara igikombe n’amanota 66.

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu bari bashyiriweho icyiciro cyabo ari nacyo cyari gifite igihembo nyamukuru cy’ibikoresho by’uyu mukino bifite agaciro k’amadolari ya Amerika ibihumbi bibiri ($2000).

Cyegukanywe na Nsanzuwera ahigitse Nkurunziza Emmanuel na Rutayisire Emmanuel.

Umuyobozi mukuru wa CIMERWA, Bheki Mthembu yavuze ko irushanwa ryagenze neza haba mu mitegurire n’ubwitabire by’umwihariko uruganda ayobora rukaba rwarabonye umwanya wo gusabana n’abasanzwe ari abakiriya barwo no kubashimira.

Mu birori by’ubusabane hagati y’abakinnyi, abayobozi, abakozi ba CIMERWA n’aba Kigali Gofl Club ndetse n’abatumirwa batandukanye, bwabereye muri Hotel Nshya yubatswe kuri Kigali Golf Club, baririmbiwe n’itsinda rya Charley na Nina.

Umuyobozi Mukuru wa Kigali Golf Club nawe ari mu bakinnye
Ibihembo byatanzwe byari ibikoresho by'uyu mukino bitandukanye
Kapiteni wa Kigali Golf Club, Kashaka Karegeya Devis ashimira abitabiriye iri rushanwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza