IGIHE

Iteramakofe: Umukino wa Tyson Fury na Oleksandr Usyk washyizwe muri Gicurasi

0 4-02-2024 - saa 14:45, Iradukunda Olivier

Umukino w’Iteramakofe wagombaga guhuza Oleksandr Usyk na Tyson Fury wagize igisebe ku jisho muri uku kwezi kwa Gashyantare washyizwe tariki ya 18 Gicurasi 2024.

Ku wa Gatanu, tariki ya 2 Gashyantare 2024, ni bwo Tyson Fury yari mu myitozo nk’ibisanzwe aho ayikorera i Riyadh muri Arabie Saoudite ariko agira ikibazo akomereka hafi y’ijisho.

Nyuma yo gusanga igisebe yagize bigaragara ko giteye ikibazo yasohoye itangazo ryerekana ko ari ibyo kwitondera.

Umurwano wa Tyson Fury w’imyaka 35 na Oleksandr Usyk ufite 37, wari uteganyijwe kuba tariki ya 17 Gashyantare 2024 i Riyadh ariko wigijwe inyuma ushyirwa kuri 18 Gicurasi, aho uzabera ntihahinduka.

Umuyobozi ushinzwe gutegura uyu mukino, Turki Alalashikh yavuze ko “yaba Usyk cyangwa Fury uzongera kwikura mu mukino cyangwa akagira indi mpamvu ituma adakina azaterwa mpaga kandi akishyura miliyoni 9.3£ kuri mugenzi we.”

Aba bombi baramutse bahuye, uwatsinda hagati yabo yahita aba indwanyi idatsindwa ‘undisputed heavyweight’ kuko yaba afite imikandara ine (WBC, WBA, WBO na IBF).

Kuva mu 1999 Lennox Lewis yaba indwanyi idatsindwa ni bwo hagiye kubaho indi izamenyekana kuri uyu murwano umaze gusubikwa inshuro eshatu.

Umurwano wa Tyson Fury na Oleksandr Usyk washyizwe muri Gicurasi 2024
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza