Ikipe ya APR HC yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Handball nyuma yo guturuka inyuma igatsinda mukeba Police HC imikino 3-2, aho Umukino wa Gatanu wakoze ikinyuranyo warangiye Ikipe y’Ingabo z’Igihugu itsinze ibitego 31-29.
Ni umukino wabereye muri Petit Stade Amahoro i Remera ku mugoroba wo ku wa 30 Kamena, imbere y’abafana batari bake bari bashyigikiye amakipe yombi.
Police HC yari yabanje gutsinda imikino ibiri ya mbere muri itanu yashobokaga muri ‘play-offs’ zo guhatanira igikombe, ariko ubwo yashakaga intsinzi ya gatatu mu mpera z’icyumweru gishize, APR ihita iyihindukirana ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, amakipe yombi anganya intsinzi 2-2.
Ku wa Kabiri, nyuma y’iminota 22 ya mbere, amakipe yombi yanganyaga ibitego 11-11, ubona ko habuze ifata iya mbere mu kuyobora umukino wari ku muvuduko uri hejuru ndetse urimo ishyaka n’imbaraga byinshi.
Imipira ibiri yakuwemo n’Umunyezamu wa APR, Uwimana Jackson, yatumye ikipe ye ibyaza umusaruro amahirwe yabonye, ijya imbere n’ibitego 14-11 mu gihe igice cya mbere cyarangiye ikiyoboye n’ibitego 16-14.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Police HC yahise izamuka, ifata APR zinganya ibitego 19-19, ariko Ikipe y’Ingabo yongera guhagarara neza mu kugarira.
Bryan Wakhuka na Rwamanywa Viateur bafashije APR HC kuzamura ibitego igira 28-24 mu gihe haburaga iminota 13 ngo umukino urangire.
Iyi kipe itozwa na Bagirishya Anaclet yakomeje kugenda imbere, Police HC ya Ntabanganyimana Antoine igerageza kugabanya ikinyuranyo ariko umukino urangira APR itsinze ibitego 31-29.
Igikombe APR HC yegukanye ni icya kane mu mateka yayo mu gihe Police HC yashakaga kwegukana Shampiyona ku nshuro ya 11.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ni yo izahagararira u Rwanda muri Shampiyona Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, izabera muri Angola muri uyu mwaka.
Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagore yegukanywe na E.SC. Nyamagabe itsinze UR Rukara ibitego 40-23 mu gihe Mutenderi TSS yegukanye Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bagabo itsinze TTC de la Salle ibitego 31-24.
Amafoto: Umwari Sandrine
Video: Ndacyayisenga Emmanuel
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!