Nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Congo Kinshasa, les Leopards, ikipe y’igihugu, Amavubi yasezerewe mu irushanwa Nyafurika rihuza abakinnyi bakina muri shampiyona z’imbere mu bihugu byabo CHAN.
Les Leopards babigezeho nyuma yo gutsinda bigoranye Amavubi y’u Rwanda ibitego 2-1.
– Abakinnyi babanjemo ku ruhande rw’u Rwanda ni Eric Ndayishimiye, Celestin Ndayishimiye, Emery Bayisenge, Abdul Rwatubyaye, Ombarenga Fitina, Iranzi Jean Claude, Yannick Mukunzi, Amran Nshimiyimana, Innocent Habyarimana, Tuyisenge Jacques na Sugira Ernest.
– Ku ruhande rwa Congo Kinshasa ni Ley Matampi, Joyce Lomalisa, Badou Bompunga, Joel Kimwaki, Mechak Elia, Doxa Gikanji, Heritier Luvumbu, Nelson Munganga, Merveille Bope, Jonathan Bolingi Mpangi na Yannick Bangala.
Wari umukino wa mbere wa ¼ wabereye kuri sitade Amahoro i Remera uhuza u Rwanda na RDC.
Ku munota wa 10, umukinnyi Doxa Gikanji yatsinze igitego cya mbere cya Congo Kinshasa, ari nacyo cyarangije igice cya mbere cy’umukino. Ni igitego cyaje gikurikiwe n’amakosa yakoze na ba myugariro b’amavubi maze uyu musore atsinda neza ku ishoti rikomeye yateye umuzamu Eric Ndayishimiye ntiyagira icyo akora ngo arikuremo.
Igice cya kabiri cy’umukino cyatangiranye no gusimbuza ku ruhande rw’u Rwanda, aho Nshuti Dominique Savio yasimbuye Innocent Habyarimana.
Nyuma yo gukina neza ku ruhande rw’Amavubi, ku munota wa 56 Sugira Ernest yishyuye igitego ku mupira mwiza yari aherejwe na Iranzi Jean Claude.
Ku munota wa 82, u Rwanda rwasimbuje, Faustin Usengimana asimbura Abdul Rwatubyaye wari ugize ikibazo cy’imvune. Bidatinze ku munota wa 84 Danny Usengimana yasimbuye Iranzi Jean Claude.
Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Nkuko amategeko y’irushanwa abiteganya, amakipe yashyiriweho iminota 30 y’inyongera.
Ku munota wa 113, Badou Bompunga yatsinze igitego cya Kabiri cya Congo cyatumye igera ku mukino wa ½ cy’irushanwa aho itegereje kuzahura n’izarokoka hagati ya Guinea na Zambia zizakina ku munsi w’ejo.
Amavubi y’u Rwanda yageze muri ¼ nyuma yo gutsinda Côte d’Ivoire, igitego 1-0 cya Emery Bayisenge, akurikizaho Gabon, ayitsinda ibitego 2-1 bya Sugira Ernest mu gihe umukino usoza iyo mu itsinda rya mbere, Amavubi yawutsinzwe na Maroc ibitego 4-1. Igitego kimwe rukumbi cy’u Rwanda muri uyu mukino cyatsinzwe na Hegman Ngomirakiza.
Amakipe 8 yageze muri ¼ ni u Rwanda Côte d’Ivoire, Cameroon, Congo Kinshasa, Tunisia, Guinea Conakry, Zambia na Mali.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!