IGIHE

UGB BBC na Azam byongereye amasezerano y’imikoranire

0 3-03-2024 - saa 11:55, Byiringiro Osée Elvis

Ikipe ya United Generation Basketball (UGB) yongereye amasezerano y’imyaka ibiri n’uruganda rwa Azam, afite agaciro ka miliyoni 40 Frw.

Aya masezerano yongerewe ku wa Gatandatu, tariki 2 Werurwe 2024 mu muhango wabereye ku cyicaro cy’uruganda rwa Azam i Masoro.

Perezida wa UGB BBC, Cyusa Jean Luc, yavuze ko aya masezerano yongerewe akubwe inshuro ebyiri kubera urwego iyi kipe imaze kugeraho.

Ati “Amasezerano yongerewe ndetse n’uubushobozi baduhaga mu myaka ibiri ishize bwakubwe kabiri. Ni abafatanyabikorwa beza numva tuzanarenza iyi myaka ikaba nka 15 cyangwa 20.”

Ndagano Faradjallah uhagarariye Uruganda rwa Bakhressa Grain Milling Rwanda ruzwi nka Azam, yavuze ko bahisemo kongera amasezerano kuko iyi kipe ikomeje kwaguka.

Ati “UGB iratwumva kuko duhuje intumbero. Duharanira ko ikipe yagira aho iva ikagera ku rundi rwego. Barakuze bityo natwe twifuza gukomeza gukurana nayo.”

Coach Gaël uherutse gushora imari muri UGB yatangaje ko iyi kipe ikomeje kwaguka ari nayo mpamvu Azam yahisemo kongera amasezerano.

Ati “UGB yarakuze unabibonera mu bakunzi isigaye ifite, ibi rero binagaragaza ko Azam nayo igiye kongera kubona umubare munini w’abantu bayigana.”

UGB ni ikipe y’ubukombe muri Basketball y’u Rwanda,88 aho yashinzwe mu 19988. Muri uyu mwaka iri kugaragaza imbaraga zikomeye nyuma yo gushorwamo imari na Bruce Melodie afatanyije na Coach Gaël.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, iyi kipe yatsinze Inspired Generation amanota 85-76 mu mukino wa shampiyona.

Perezida wa UGB BBC, Cyusa Jean Luc (iburyo) na Ndagano Faradjallah uhagarariye Azam bashyira umukono ku masezerano
8UGB izakomeza kwambara Azam ku myambaro yayo mu gihe cy'imyaka ibiri
Ni umuhango witabirwe n'abayobozi batandukanye ku mpande zombi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza