IGIHE

Kigali Titans yatewe mpaga ku munsi wa mbere wa Shampiyona ya Basketball

0 11-02-2024 - saa 12:45, Byiringiro Osée Elvis

Kigali Titans yatewe na Orion BBC mpaga y’amanota 20-0 kubera ibirarane by’amafaranga yo kwandikisha abakinnyi mpuzamahanga.

Uyu mukino wari uteganyijwe ku Cyumweru tariki 11 Gashyantare 2024 saa 11:00 muri Lycée de Kigali.

Visi Perezida wa mbere ushinzwe Amarushanwa muri FERWABA, Nyirishema Richard yabwiye IGIHE ko iyi kipe yatewe mpaga kubera ibirarane by’amafaranga yo kwandikisha abakinnyi mu mwaka ushize ifite.

Yagize ati “Impamvu ni uko hari amakipe yari afite ibirarane by’amafaranga y’umwaka ushize. Rero mu nama y’Inteko Rusange twemeje ko kugira ngo bicike habaho ibihano byo gukangura abantu kugira ngo bibuke inshingano zabo.”

Ku ruhande rw’Ikipe ya Kigali Titans nabo bemeza iby’iyi mpaga nkuko Perezida wayo, Rubonera Eugene yabihamirije IGIHE.

Ati “Bashingiye ku birarane by’amafaranga yo kwandikisha abakinnyi mpuzamahanga b’umwaka ushize. Urumva twishyura FIBA na FERWABA igashaka ko uyishyura.

Yakomeje avuga ko umukino ukurikira bazawukina.

Ati “Umukino utaha dufitanye na Kepler BBC ku Cyumweru gitaha tuzakina nta kibazo bizaba byakemutse.”

Mu busanzwe ikipe yishyura 240$ mu Ishyirahamwe rya Basketball ku Isi (FIBA) kugira ngo ibashe kwandikisha umukinnyi mpuzamahanga.

Kigali Titans yatewe mpaga ku munsi wa mbere wa shampiyona
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza