Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JetZero, kiri gukora indege nshya yitwa Z4, ihanzwe amaso kubera imiterere yayo ishobora guhindura uburyo indege zitwara abagenzi zubakwa n’uko abantu bazajya bakora ingendo zo mu kirere.
Z4 itandukanye n’indege zisanzwe zifite igice cyicaramo abantu kirekire n’amababa agishamikiyeho.
Kuri yo, igice kijyamo abagenzi n’amababa byubatswe nk’igice kimwe kigari. Iyi miterere izwi nka blended-wing body, ituma imbere mu ndege haboneka umwanya munini kandi ikagabanya ingufu ikoresha mu guca mu kirere.
Biteganyijwe ko iyi ndege izajya itwara abagenzi 250. Imbere izaba ifite inzira enye zinyurwamo, aho kuba imwe cyangwa ebyiri ziboneka mu ndege nyinshi zikoreshwa ubu. Ibi bizorohereza abagenzi n’abakozi b’indege kugenda imbere muri yo batabyigana.
Hazaba kandi hari ahantu hihariye ho gutegerereza kujya mu bwiherero. Ubusanzwe, abategereje ubwiherero bahagarara mu nzira cyangwa hafi y’intebe z’abandi, rimwe na rimwe bakabangamira abagenzi bicaye. JetZero ivuga ko Z4 izakemura iki kibazo.
Intebe zayo na zo zateguwe mu buryo butandukanye n’imirongo isanzwe imenyerewe. Abagenzi bazagira umwanya wisanzuye ndetse buri wese agire ahabugenewe ho kubika imizigo ye. Icyakora, iyi ndege ntizagira amadirishya asanzwe ku mpande, ibintu bishobora kutishimirwa na bamwe mu bagenzi.
JetZero ivuga ko imiterere yayo izatuma ikoresha ibikomoka kuri peteroli bike, bikagabanya ikiguzi cy’ingendo n’imyuka yangiza ikirere.
Iki kigo kimaze gushyigikirwa n’ibigo by’indege bigera kuri 20, birimo Delta Air Lines, United na Alaska Airlines. Cyanageze ku masezerano y’ibanze ashobora kukigezaho inguzanyo ya miliyari 3$ yo kubaka uruganda rwa mbere.
Indege yuzuye yo kugerageza ishobora guhaguruka mu mpera za 2027, naho gutangira gutwara abagenzi bikaba mu myaka ya mbere ya 2030. Haracyakenewe ariko ibisubizo ku bibazo by’umutekano, birimo uburyo abagenzi bazasohoka vuba mu gihe habaye ikibazo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!