IGIHE

Nta gikozwe u Rwanda ruzaba rusohora toni miliyoni 25 z’imyuka ihumanya ikirere mu 2040

0 25-06-2026 - saa 08:33, Léonidas Muhire

Iteganyamibare ry’Ikigo cy’Igihugu cyo Kurengera Ibidukikije (REMA) rigaragaza ko mu gihe haba hadafashwe ingamba zifatika zijyanye no kurengera ibidukikije kandi zigashyirwa mu bikorwa, mu 2040 u Rwanda rwaba rwohereza imyuka ihumanya ikirere ingana na toni miliyoni 25.

Ibyo ni bimwe mu bikubiye muri raporo yitwa Rwanda First Biennial Report yashyizwe hanze na REMA igaragaza uko Igihugu gihagaze ku myuka ihumanya ikirere.

Muri rusange, igaragaza ko imyuka ihumanya ikirere igenda yiyongera kuko nubwo hari ingamba zifatwa ariko ihindagurika ry’ibihe n’ibikorwa bya muntu byangiza ibidukikije bikomeza kwiyongera.

Iyo raporo igaragaza ko umwuka uhumanya u Rwanda rusohora ku mwaka wagiye wiyongera kuko nko mu 2006 wari toni miliyoni 2,3 ariko byageze mu 2022 ari toni miliyoni 7,8.

Iyo myuka ibarwa ni amoko ane y’ingenzi agira uruhare mu kongera ubushyuhe ku Isi ari yo Dioxyde de carbone (CO₂), Méthane (CH₄), Oxyde nitreux (N₂O) na Hydrofluorocarbures (HFCs).

Muri uyu mwaka wa 2026, igaragaza ko imyuka ihumanya u Rwanda rwohereza mu kirere cy’u Rwanda izaba toni miliyoni 13,62 mu gihe nta ngamba zo kuyigabanya zishyizwe mu bikorwa, ariko ishobora kugabanuka igasigara ari toni miliyoni 11,08 mu gihe ingamba zashyirwa mu bikorwa neza.

Mu 2027, iyo myuka izaba toni miliyoni 14,12 mu gihe nta ngamba zashyizwe mu bikorwa ariko ishobora kugabanuka ikagera kuri toni miliyoni 11,23 mu gihe ingamba zafashwe zakubahirizwa.

Mu 2028, iyo myuka biteganyijwe ko izagera kuri toni miliyoni 14,81 mu gihe ibyo gushyira ingamba mu bikorwa bitagenda neza, ariko ishobora kugabanuka ikagera kuri toni miliyoni 11,58 mu gihe zaba zubahirijwe neza.

Mu 2035, iyo raporo igaragaza ko iyo myuka izaba ari toni miliyoni 20,66, ariko nihagira igikorwa zigabanuke zigere kuri toni miliyoni 14,32.

Kuva muri uwo mwaka kugeza mu 2040 na bwo izakomeza kujya yiyongeraho hafi miliyoni imwe cyangwa irengaho gato mu gihe nta ngamba zubahirijwe.

Muri uwo mwaka biteganyijwe ko iby’ingamba nibitagenda neza u Rwanda ruzohereza mu kierere toni miliyoni 25,28 z’umwuka uhumanya ariko ingamba nizubahirizwa zizaba toni miliyoni 17,17.

Mu kwirinda ibi, u Rwanda rukomeje gufata ingamba zitandukanye. Iteka rya Minisitiri w’Ibidukikije ryo ku wa 25 Kanama 2025, riteganya ko mu Rwanda igikoresho cy’ubwikorezi gikoreshwa na moteri kigenewe gutwara abantu muri rusange cyangwa imizigo kigomba gukorerwa isuzuma ry’imyuka ihumanya ikirere rigamije kugaragaza niba hari inenge mu buryo gisohora iyo myuka yangiza ibidukikije kugira ngo zikosorwe.

Umuntu utubahiriza ayo mabwiriza yerekeye imyuka ihumanya yoherezwa mu kirere aba akoze ikosa kandi ahanishwa ihazabu ya 3.000.000 Frw.

U Rwanda rwakomatanyije ingamba zinyuranye zigamije kugabanya ibinyabiziga bikoresha ibikomoka kuri peteroli aho nko muri Mata uyu mwaka Minisiteri y’Ibikorwaremezo yandikiye abashinzwe imari mu bigo bya Leta ibamenyesha ko mu modoka nshya zizajya zigurwa, nibura 30% ziba ari izikoresha amashanyarazi.

Ibyo bigamije ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ngari u Rwanda rwihaye ihuje n’iyemejwe n’ibindi bihugu iteganya ko mu 2040 imodoka zikoresha ibikomoka kuri peteroli zizaba zitakinjira ku butaka bwarwo.

Ibyo byiyongeraho kuba u Rwanda rwarihaye intego yo kugabanya ikoreshwa ry’amakara n’inkwi bikagera ku ijanisha rya 42% bitarenze mu 2030, bivuye kuri 83% ririho ubu.

Nta gikozwe u Rwanda ruzaba rusohora toni miliyoni 25 z’imyuka ihumanya ikirere mu 2040
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza