Bamwe mu baturage barema n’abakoresha isoko rya Kinigi ryo mu Karere ka Musanze, bavuga ko babangamiwe n’umwanda ndetse n’umunuko bigiturukamo kuko kimaze imyaka irenga ibiri kidakurwamo imyanda.
Iki kimoteri kiri muri Santere ya Kinigi mu Murenge wa Kinigi, gikoreshwa mu gushyiramo imyanda iba yakusanyijwe mu isoko rya Kinigi n’ituruka mu ngo z’abaturage begereye iyi Santere. Cyari cyahashyizwe ngo kijye gikusanyirizwamo iyi myanda mu gihe gito cy’iminsi itatu, igahita ihakurwa ikajyanwa mu kiri mu Murenge wa Cyuve ariko siko bimeze ubu kuko kimaze imyaka ibiri gikoreshwa ariko idakurwamo.
Bamwe mu barema iri soko n’abarituriye, bavuga ko giteje impungenge ku buzima kubera umunuko n’umwanda.
Murekeyisoni Esperence ucuruza mu isoko rya Kinigi, yagize ati: “Ikimpoteri kirimo imyanda myinshi, byaba ibyaboze, amashashi, imisatsi bogosha n’ibindi bikoresho byashaje birimo n’amacupa abana birirwamo batoragura. Byose ni ibiva muri iri soko no mu ngo z’abaturage, umunuko n’amasazi bivamo biraturembeje cyane kuko ntiwarira hano cyane cyane iyo akazuba karashe."
"Dufite impungenge ko kizaduteza indwara kandi n’abatugana ubona batabyishimira. Turasaba ko iyo myanda yahakurwa hakajya hakorwa isuku kuko dutanga amafaranga y’isuku."
Mwambutsa Aimable, umuyobozi w’isoko rya Kinigi, yagize ati "Mu by’ukuri natwe biduteje impungenge. Urabona hari umunuko, umwanda, amashashi byose biraguruka bikajya mu bicuruzwa by’abantu kuko gisa n’ikiri mu isoko kandi riraharemera.”
“Cyari cyarahashyizwe nko kuhakusanyiriza imyanda nyuma y’iminsi itatu bakayikuraho, ubu hashize imyaka ibiri barunda hariya gusa. Ikibazo twagishyikirije Akarere batubwira ko kari gushaka aho kaguranira abantu kakahashyira ikimpoteri."
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yavuze ko kuri ubu bari gukorana n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kurengera Ibidukikije, REMA, kandi ko mu gihe cya vuba iyi myanda bizera ko izaba yatangiye kubyazwa umusaruro.
Yagize ati " Ikibazo cy’imyanda iri muri kiriya kimoteri turakizi kandi turi kugikoraho kuko twatangiye kuvugana na REMA aho biteganyijwe ko iriya myanda izabyazwa umusaruro, natwe turategereje mu gihe cya vuba turizera ko igisubizo kizaba cyabonetse."
Ikimpoteri cya Kinigi kuri ubu usanga harimo n’abana baba bari gutoraguramo bimwe mu bikoresho byakoreshejwe bikajugunywa byiganjemo amacupa ya pulasitike, inkweto n’ibyuma bishaje.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinigi bwo bugira inama abaturage ko mu gihe bagitegereje igisubizo kirambye, bajya bagerageza kuvangura imyanda ibora n’itabora ntibivangwe birinda ko ibora vuba ishobora kuba ariyo ibateza amasazi n’umunuko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!