IGIHE

Meteo Rwanda yateguje ubushyuhe bwinshi buri hejuru y’ubusanzwe bugaragara muri Kanama

0 2-08-2026 - saa 07:27, IGIHE

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda cyatangaje ko ibice bimwe by’Umujyi wa Kigali n’ibyo mu Karere ka Kirehe ndetse n’utundi duce tw’u Rwanda biteganyijwe ko bizagira ubushyuhe bwo hejuru kurusha ahandi muri Kanama, aho ubushyuhe bwo ku manywa bushobora kugera ku kigero cya 32°C.

Mu iteganyagihe ry’ukwezi kwa Kanama ryasohowe ku wa 31 Nyakanga, Meteo Rwanda yavuze ko ubushyuhe bwo hejuru muri Kanama buzaba buri hagati ya 21°C na 32°C, bukaba buri hejuru gato ugereranyije n’ubushyuhe busanzwe bugaragara muri uku kwezi.

Icyakora, ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe kuba buri mu rugero rusanzwe rwa Kanama, aho buzaba buri hagati ya 10°C na 18 °C.

Ubushyuhe bwo hejuru buri hagati ya dogere 31 na 32 buteganyijwe mu bice bimwe by’Umujyi wa Kigali, Bugesera, Kayonza, Kirehe, Gisagara na Ngoma, ndetse no mu Kibaya cya Bugarama.

Ku rundi ruhande, ubushyuhe bwo ku manywa bwo hasi, buzaba buri hagati ya dogere 21 na 23, buteganyijwe mu bice bimwe bya Nyabihu, Musanze, Ngororero, Rubavu na Rutsiro.

Ubushyuhe bwo hasi bwo mu ijoro buzaguma ku rugero rusanzwe rw’iki gihe. Ubukonje bukabije bwo mu ijoro, buri hagati ya dogere 10 na 12, buteganyijwe mu bice bimwe bya Nyabihu, Nyamagabe, Nyaruguru, Musanze, Ngororero, Gakenke, Rulindo, Burera, Gicumbi, Rusizi, Nyamasheke, Rutsiro na Rubavu.

Mu gihe ahantu hazaba hashyushye cyane nijoro, harimo ibice bimwe by’Umujyi wa Kigali, Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe, ndetse n’Ikibaya cya Bugarama, aho ubushyuhe bwo hasi buzaba buri hagati ya dogere 16 na 18.

Meteo Rwanda kandi yateganyije ko mu gihugu hose hazaba umuyaga utari udakomeye cyane muri Kanama, aho umuvuduko wawo uzaba uri hagati ya metero enye na 12 ku isegonda.

Umuyaga ukomeye kurusha ahandi, uzaba ufite umuvuduko uri hagati ya metero umunani na 12 ku isegonda, uteganyijwe mu bice bimwe bya Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Rubavu, Burera, Kirehe, Nyamagabe, Ngororero, Nyabihu, Gicumbi, Gatsibo, Ngoma, Nyagatare na Kayonza.

Ibice bimwe by’Umujyi wa Kigali biteganyijwe ko bizagira umuyaga woroheje uri hagati ya metero enye n’esheshatu ku isegonda.

Meteo Rwanda yavuze ko ibihe by’izuba bizakomeza muri Kanama, aho imvura iteganyijwe kuba iri munsi y’igipimo gisanzwe cy’uku kwezi.

Nk’uko iki kigo kibitangaza, u Rwanda ruteganyijwe kuzabona imvura iri hagati ya milimetero eshanu na 100 muri Kanama, mu gihe ubusanzwe muri uku kwezi hagwa imvura iri hagati ya milimetero 20 na 126.

Imvura nyinshi kurusha ahandi, izaba iri hagati ya milimetero 80 na 100, iteganyijwe mu bice bimwe bya Musanze, Nyabihu na Rubavu. Ahandi henshi hazagwa imvura nke, aho hari ibice by’igihugu biteganyijwe kubona imvura iri hagati ya milimetero eshanu na 20 gusa muri uko kwezi.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza