Abagore basabwe kugira uruhare rukomeye mu kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, kuko ingaruka zo kutabyitaho aribo zibangamira cyane ugereranyije n’abandi.
Byatangajwe kuri uyu wa Kabiri mu Nteko rusange y’Umuryango Nile Basin Discourse Forum (NBDF), ugamije kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije mu bihugu bikora ku cyogogo cya Nil.
Abitabiriye iyo Nteko rusange, bagaragaje ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye bimwe mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima bihagarara, nyamara ari ingenzi cyane mu buzima bwa muntu.
Crescence Mukantabana, umuyobozi mu muryango Reseau de Developpement des Femmes Pauvres, umwe mu igize NBDF, yavuze ko by’umwihariko, abagore badakwiriye guheranwa n’ibibazo byatewe na Covid-19, ngo birengagize uruhare rwabo mu kubungabinga ibidukikije.
Mukantabana yavuze ko ari ngombwa kwita ku masoko y’amazi, ibidukikije nk’amashyamba n’ibindi byorohereza abatuye isi kubaho neza kuko kubibura, abagore aribo babibabariramo bwa mbere.
Ati “Muzi ihohoterwa ribera ku migezi iyo abantu bajya kuvoma, muzi amahohoterwa abera mu mashyamba iyo abantu bagiye gutashya […] Umugore agomba kuba ari we uri imbere muri ibyo byose kuko amazi ni ubuzima, ubuzima bufitwe n’umugore mu muryango, burya ni we nyambere.”
Umuyobozi wa NBDF, Verediane Nyiramana yavuze ko abagore bakwiriye gutanga urugero, ntabe aribo baza ku isonga mu kwangiza ibidukikije.
Ati “Umugore afite uruhare rukomeye mu buzima bwa buri munsi mu muryango, iyo yabaye uwa mbere mu kwita ku bidukikije umuryango wose ubaho mu buzima bwiza kuko tumenyereye ko igikorwa umugore yagiyemo, agikora neza n’umutima we wose. Umugore agomba kuba ku ruhembe.”
Nyiramana yavuze ko nubwo ingaruka za Covid-19 zatumye hari ibikorwa byinshi bidindira, kubungabunga ibidukikije bidakwiriye gusigara kuko ari rwo rufatiro rw’ejo hazaza.
Ati “Nubwo Covid-19 yaje ikaduca inkokora, ntabwo dukwiriye kureka kwita ku bidukikije n’ibinyabuzima kuko niryo terambere turiho duteganyiriza ejo hazaza. Tugomba gusiga isi isa neza nkuko twayisanze.”
Safari Emmanuel wari uhagarariye umuryango CLADHO, yavuze ko abantu badakwiriye kwitwaza Covid-19 ngo bakomeze gukora ibikorwa byangiza ibidukikije nko gufata nabi amazi cyangwa kuyakoresha nabi, gukoresha amashashi yangiza ibidukikije n’ibindi.
Ati “Ibidukikije kugira ngo bibungabungwe neza dukeneye abantu babyumva, babyitangira kandi babona ko harimo ikibazo.”
NBDF igizwe n’imiryango itandukanye itegamiye kuri Leta isanzwe ikora mu bijyanye n’ibidukikije ndetse no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!