IGIHE

U Bufaransa: Abanyarwanda bahujwe n’ibiganiro kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”(Amafoto)

0 5-03-2016 - saa 20:18, Karirima A. Ngarambe

Abanyarwarwanda batuye mu Bufaransa bateraniye mu mujyi wa Paris mu biganiro by’iminsi ibiri ku nsanganyamatsiko ya “Ndi Umunyarwanda”.

Ni biganiro byatangiye kuri uyu wa 5, bikazarangira tariki ya 6 Werurwe 2016, biyobowe n’intumwa eshatu ziturutse muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Ku ruhande rw’Inteko hari Depite Gatabazi JMV na Agnes Mukazibera ndetse na Consolateur Innocent ku ruhande rwa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge.

U Bufaransa buzwiho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse bamwe mu bakekwaho kuyigiramo uruhare bakunze kwihisha muri iki gihugu.

Gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" ihuza Abanyarwanda b’ingeri zose bakaganira ku mateka yaranze u Rwanda kugira ngo bifashe gukemura ibibazo igihugu cyahuye na byo ndetse hakumirwe ibishobora kongera guteranya Abanyarwanda.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

0 0 21-04-2026
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza