IGIHE

Brazzaville: Congo yifatanyije n’Abanyarwanda mu kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

0 8-04-2022 - saa 22:39, IGIHE

Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo, yateguye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28, Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994, witabiriwe n’abasaga 150 ku wa kane, tariki ya 7 Mata 2022.

Uyu muhango witabiriwe n’abarimo ba Ministiri n’abandi bayobozi mu nzego za Leta, Umuyobozi w’Umujyi wa Brazzaville, abahagarariye ibihugu byabo ndetse n’imiryango mpuzamahanga muri Repubulika ya Congo, inshuti z’u Rwanda ndetse na diaspora nyarwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo, Théoneste Mutsindashyaka, yabibukije ko bafite inshingano zo gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no gukurikirana abateguye bakanashyira mu bikorwa jenoside yakorewe abatutsi bacyidegembya hirya no hino mu mu mahanga, bagahanwa.

Yanavuze kandi ko u Rwanda rwiteguye gukorana na Repubulika ya Congo kugira ngo abakoze jenoside bari muri iki gihugu bagezwe imbere y’ubutabera.

Ambasaderi Mutsindashyaka yabwiye abari bitabiriye uyu muhango ko ibyabaye mu Rwanda byakagombye kubera isomo amahanga, bityo ko yakagombye gutangirira mu mashuri mato, bigisha amateka nyakuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yanaboneyeho gusaba ibihugu by’inshuti ko byazashyigikira u Rwanda muri gahunda yo gushyira inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi, mu murage w’ishami rya Loni rishinzwe uburezi, ubumenyi n’umuco.

Ministiri w’Ubutwererane n’Amahanga, Denis Christel Sassou N’Guesso, wari uhagarariye leta ya Congo muri uyu muhango, yashimiye u Rwanda ku ntambwe nini rumaze gutera mu kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, rukaba ari intangarugero mu mahanga.

Denis Christel Sassou N’Guesso yanavuze kandi ko leta ya Congo yifatanije n’Abanyarwanda mu rugendo rwo kubaka amahoro.

Muri uyu muhango herekanywe ubuhamya bwa Claire Ruyuki warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi hanacanwa urumuri rw’icyizere.

Muri uyu muhango hanacanwe urumuri rw'icyizere
Abanyarwanda baba muri Repubulika ya Congo bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida wa Diaspora Nyarwanda muri Congo Brazaville ni we wari uyoboye ibiganiro
Minisitiri Denis Christel Sassou wari umushyitsi mukuru, yashimye intambwe y'u Rwanda mu myaka 28 ishize
Ambasaderi Mutsindashyaka ari kumwe n'abaminisitiri bo muri Congo hamwe n'uwari uhagarariye Loni muri uyu muhango
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza