Komisiyo y’Amatora yasobanuye byimbitse aho imyiteguro y’amatora ya referendumu igeze

10 10-12-2015 - saa 16:58, Philbert Girinema

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko amatora ya Referendumu azagenda neza kuko, imyiteguro yose irimbanyije ku kigero cyo hejuru.

Mu mirimo isigaye ngo aya matora azagende neza harimo gusobanurira abaturage ingingo zahindutse mu Itegeko Nshinga batoye mu mwaka wa 2003, ndetse no kubasobanurira uburyo amatora azakorwa, mu gihe hasigaye bike ku bijyanye no kunoza lisiti y’itora.

Mu kiganiro iyi komisiyo yagiranye n’abanyamakuru n’abayobozi batandukanye muri ambasade z’amahanga ziba mu Rwanda, Perezida wayo Prof Kalisa Mbanda yavuze ko imyiteguro igeze kure, abakorerabushake bazayobora ibikorwa by’amatora barimo guhugurwa.

Komisiyo kandi yatangiye guhugura abagize komite mpuzabikorwa bo ku rwego rw’akarere, Umurenge n’Akagari mu Rwanda hose, bazafasha abaturage babasobanurira ibijyanye n’amatora ya Referendamu n’ibijyanye n’ingingo zagize zihinduka mu Itegeko Nshinga, nyuma Abadepite bakazasobanurira abaturage ibijyanye n’ingingo zagiye zivugururwa, abazatora bakazahabwa n’inyandiko z’Itegeko Nshinga, ahagaragara n’izisabirwa kuvugururwa.

Ku banyarwanda baba mu mahanga…

Abanyarwanda baba mu mahanga bakabakaba ibihumbi 40 bari kuri lisiti y’itora y’abazatorera hanze y’u Rwanda. Ayo matora azabera kuri Ambasade z’u Rwanda mu mahanga. Komisiyo yavuze ko irimo kugena uburyo yoherezayo ibikoresho nkenerwa.
Imigendekere myiza y’ayo matora kandi izaterwa n’uko Abanyarwanda basabye ko iryo tegeko ryahinduka basaga 60% by’abazatora; bivuze ko n’amatora bazayagira ayabo.

Amatora azakorwa ate?

Abazatora bazasanga mu cyumba cy’itora urupapuro rushushanyijeho Itegeko Nshinga hafi yaho hariho ijambo ‘Yego’ ushyigikiye ko Itegeko Nshinga rivugururwa azatora yego akoresheje igikumwe cyangwa ikaramu, mu gihe abafite ubumuga bwo kutabona bazajyana n’abana bizeye batarengeje imyaka 14 bakazabatorera. Ku batazi gusoma nabo ngo nta rujijo bazagira kuko ahari ‘Oya’ nta gitabo cy’Itegeko Nshinga gihari.

Ibikoresho bizakoreshwa bigeze he?

Komisiyo yatangiye gukora impapuro zizatorerwaho ku buryo tariki ya 13Ukuboza zizaba zarangiye, ku ya 16 ibikoresho bijyanwe mu turere, ku ya 17 birare mu byumba by’amatora bisaga ibihumbi 2400 bizatorerwamo bukeye bwaho.

Uwemere gutora ni inde?

Abanyarwanda bose badafite ubusembwa bugenwa n’amategeko bemerewe gutora, iyo bafite ikarita y’itora , buri wese azatorera aho yibaruje kuri lisiti y’itora, muri iyi minsi ariko abafite ikibazo cyo kwimurwa kuri lisiti y’itora birimo gukorwa hifashishijwe internet, abasirikare, abapolisi n’abanyamakuru bo bemerewe gutorera aho bageze.
Abatemerewe gutora ni abambuwe uburenganzira n’inkiko,abahamwe n’ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, abafunzwe n’impunzi.

Urubyiruko rusaga ibihumbi 500 narwo ruzaba rutoye bwa mbere rurasabwa kuzitabira icyo gikorwa, ubusanzwe cyagakwiye kubatera amatsiko kuko bazaba bagikoze bwa mbere.

Indorerezi zafunguriwe imiryango

Komisiyo yatangiye kwakira indorerezi zizagenzura imigendekere y’amatora, zizakirwa kugeza tariki ya 17 Ukuboza.

Mu matora y’ Abadepite yabaye mu mwaka wa 2013, yitabiriwe n’indorerezi zisaga 1700 zirimo izaturutse mu mahanga zigera kuri 350, gusa kuri iyi nshuro iyi komisiyo ntiramenya umubare w’abazitabira.

Itegeko Nshinga rishya rizemerwa mu gihe abatoye ‘Yego’ bagera kuri 50% hiyongereyeho umuntu umwe.

Abanyarwanda bazatora ni hafi miliyoni esheshatu n’ibihumbi 400. Abafite ibibazo by’indangamuntu basabwe kwihutira gusaba ibizisimbura.

Ku bijyanye n’amafaranga azakoreshwa angana na miliyari ebyiri na miliyoni 200, Komisiyo yasobanuye ko igenda ishaka ibisubizo by’uburyo yakoresha ingengo y’imari nto mu gihe muri referendumu yo mu 2003, hakoreshejwe asaga miliyari 3 na miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda.

Prof KALISA Mbanda umuyobozi wa Komisiyo y'Igihugu y'amatora
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
JMV 2015-12-11 23:17:14

UBWO SE abanyeshuri biga muri kaminuza ko bafite examen le 21 ukuboza nabo bizabasaba gutaha?umunyeshuri akava i Kigali akajya za gisagara!mwabirebaho nabyo.

2
UMUTUR 2015-12-11 13:44:57

MUGUHINDURA YEGO.NIBA IMPAMVU YIMYAKA 7 IGIYE GUKURIKIQAHO ARIBYO TUTARAGERAHO NONE PEREZIDA PAUL KAGAME ATEMEYE KWIYAMAMAZA. UWAMUSIMBURA KUKI YAKOMEZA MANDA 7 KANDI ARI NTABYO YASEZERANIJE ABANYARWANDA AGIYE KUGERAHO MURI MANDA MUGUHINDURA YEGO.NIBA IMPAMVU YIMYAKA 7 IGIYE GUKURIKIQAHO ARIBYO TUTARAGERAHO NONE PEREZIDA PAUL KAGAME ATEMEYE KWIYAMAMAZA. UWAMUSIMBURA KUKI YAKOMEZA MANDA 7 KANDI ARI NTABYO YASEZERANIJE ABANYARWANDA AGIYE KUGERAHO MURI MANDA Y’IMYAKA7?

3
facture 2015-12-11 06:28:04

Abaturage nta bisobanuro bakeneye kuko nibo babisabye.
Igishimishije nuko borosoye uwabyukaga!

4
kagame david 2015-12-11 04:37:59

we jst pray for peaceful general elections.thats all

5
Ndatimana Ildephonse 2015-12-11 02:07:29

Nonese Nabanyeshuli Biga Murikaminuza Amakarita Yamatora Akaba Asohokera Aho Twatoreye Kera Bizagenda Gute?Urugero Niba Naratore Mukarere Ka Gisagara Muri Mugobwa Nkaba Ndikwiga Ikigali Ariko Ikarita Yajye Yitora Ikaba Iri Kugisagara Ubwo Bizagenda Gute Kugirango Ntore?Murakoze .

6
Sezerano Deo 2015-12-11 01:40:02

amatora Ya Referendum Twari Dutegereje Araje Nimucyo Tuyitabire Tuzanitorere President Wacu Paul Kagame

7
Kanobana 2015-12-11 01:21:24

ndumva gahunda zose ziteguye neza rwose, byiza cyane n’amatora azagenda neza yego ndifuza ko yakwiganza

8
Macumu 2015-12-11 00:36:37

Mu Rwanda turi special rwose bajye badukurira ingofero. Tekereza kubona twari twarateganije miliyari ebyiri z’ingengo y’imari ya referendum kandi bitaremezwa ko izaba! Uku ni ko guteganya abandi barapigapiga!

9
lucas 2015-12-10 15:54:55

Nibyiza kandi Turizerako bizakorerwa mu mutekano usesuye kandi muzina ryu witeka abanyarwanda tuzihitiramo icyitubereye

10
huye 2015-12-10 10:53:17

Muraho, turasaba ambassy y’u Rwanda-Ottawa Canada kudufasha kumenya aho umuntu yatorera hose muri Canada, kuko ntibyashoboka nko kuva za Vancouver uza Ottawa (hafi amasaha7 mu ndenge!).

Kwamamaza