IGIHE

Ubwoko icumi bwa Pizza bukundwa kurusha ubundi ku Isi

0 9-02-2022 - saa 23:19, Mukahirwa Diane

Buri tariki ya 9 Gashyantare, ku Isi yose bizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe Pizza. Ku bakunzi bazo iki aba ari igihe cyiza cyo kuryoherwa n’ubwoko butandukanye bwazo.

Usanga hari abantu bakunda pizza byo ku rwego rwo hejuru ku buryo uyu munsi bawubaha cyane ndetse bakanawizihiza mu buryo budasanzwe.

Aba bantu kenshi usanga ari abaturuka mu bihugu by’Uburengerazuba bw’Isi, nk’u Butaliyani benshi badatinya guhamya ko ari igicumbi cya Pizza kandi ko izihakorerwa zifite uburyohe buhambaye.

Kubera gukunda iki kiribwa byatumye Abataliyani mu kinyejana cya cumi bashyiraho umunsi wahariwe pizza muri iki gihugu.

Iyo bizihiza uyu munsi bakora ibikorwa bitandukanye birimo guteka ubwoko butandukanye bwa pizza bagatumira inshuti n’abavandimwe bagasangira, cyangwa bakajya kuzirya muri resitora zifite umwihariko kuri zo.

Hari ubwoko bwamamaye ku Isi bwa pizza burimo nka Cheese, Meat n’izindi zaciye ibintu. IGIHE yifashishije urubuga Lunch Rush yabateguriye ubwo icumi buzwi bwa pizza ku buryo ushobora guhitamo bitewe n’ibyo ukunda ukaba wakwizihiza uyu munsi neza.

Cheese Pizza

Iyi ni pizza ikundwa n’abantu bakunda ‘fromage’ kuko ahanini ni yo iyigize, yakunzwe cyane mu Mujyi wa Naples mu Butaliyani ndetse no ku Isi yose na hano mu Rwanda usanga ari yo benshi bakunda kurya.

Cheese pizza ikozwe mu bintu bitandukanye nk’uko bisanzwe pizza yose igomba kuba ifite ‘pate’ cyangwa umutsima wabugenewe na ‘n’umushongi w’inyanya’, black pepper, ibitunguru, umunyu, ibihumyo, poivron na fromage nyinshi.

Veggie Pizza

Iyi ni pizza ikundwa n’abantu batarya inyama ‘vegetarian’ bamwe bakunda kurya ibirimo imboga nyinshi kurusha ibikomoka ku matungo, ubu bwoko barabukundwa cyane kuko babusangamo ibyo bifuza.

Iyi pizza iba ikozwe mu mboga zitandukanye bitewe n’uyishaka izo akunda usanga higanjemo inyanya, ibitunguru, arugula, chou frisé, intoryi, poivron, épinard, Courgette, ibihumyo n’ibindi bijyana n’imboga.

Pepperoni Pizza

Iyi ni pizza ikundwa n’abantu bakunda kurya salami, nta bintu byinshi biba birimo usibye pate iba ari ngombwa, salami na fromage aho usanga ikundwa n’abantu bakunda kurya ingurube.

Meat Pizza

Abakunzi benshi bakunda ubu bwoko kuko bukozwe mu bintu usanga benshi basanzwe barya ariko ni kuri babandi barya inyama mu buzima busanzwe.

Meat Pizza ikorwa mu nyama ziseye cyangwa muri sosiso, bacon, salami rimwe na rimwe hajyamo na jambon na black paper, pizza ikaba iruzuye.

Margherita Pizza

Margherita ni ikimenyezabose muri pizza benshi bemeza ko byoroshye kuyikora kandi ikaba iryoha cyane.

Ikozwe mu bintu bitandukanye birimo fromage, inyanya, drizzle, epinard, black paper n’ibinid byatuma irushaho kuryoha.

BBQ Chicken Pizza

Abakunzi b’inkoko iyi ni yo pizza bibonamo kurenza izindi. Ikorwa mu bintu bitandukanye birimo inyama z’inkoko ziseye, coriander, poivron, ibitunguru, black paper nk’uko bisanzwe na fromage.

Hawaiian Pizza

Ubu ni bumwe mu bwoko bwa pizza butangaje kandi bukundwa na benshi ku Isi.
Hawaiian Pizza ikozwe mu buryo bashyiramo inanasi, umunyu, fromage na jambon.

Buffalo Pizza

Iyi ni pizza na yo ikundwa n’abantu barya inkoko ariko ikaba ifite akarusho ko kuba irimo ibirungo bitandukanye n’iyi nkoko isanzwe.

Ikozwe mu bintu birimo ibikomoka ku mata, tungurusumu, uduce duto tw’inyama z’inkoko, ibitunguru by’umutuku, poivron n’ibindi bituma iryoha.

Supreme Pizza

Supreme pizza ikundwa n’abantu bakunda imboga ariko banakunda inyama kuko iba ivanze ibikomoka ku matungo n’imboga.

Iyi pizza ikozwe mu bintu bitandukanye birimo Salami, sosiso cyangwa izindi nyama zisanzwe ziseye, black paper, fromage, poivron, ibihumyo n’ibitunguru.


The Works Pizza

The Works Pizza ni imwe mu zikundwa cyane kuko igizwe n’ibintu bitandukanye benshi bakunda kurya, ibiyikoze birimo salami, sosiso zo mu Butaliyani, poivron, ibihumyo, imbuto za olive n’ibitunguro by’umutuku.

Ubu ni ubwoko bwamamaye ku Isi hose bwa pizza ndetse buboneka no mu Rwanda muri restaurant zimwe na zimwe zizwiho kugira pizza mu Mujyi wa Kigali.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza