Ubuvumo bwa Nyakavumu buherereye mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Bisesero , Umurenge wa Mubuga, Akarere ka Karongi, Intara y’Iburengerazuba, bukekwa ko bwaguyemo abantu bagera kuri 200 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, buracyabitse imibiri y’aba bantu, nubwo bwose hakomeje igikorwa cyo kuyikuramo.
Amakuru dukesha Nshimiyimana Isaac Adams, mu ibaruwa yandikiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Kominiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), avuga ko abacitse (…)
Ubuvumo bwa Nyakavumu buherereye mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Bisesero , Umurenge wa Mubuga, Akarere ka Karongi, Intara y’Iburengerazuba, bukekwa ko bwaguyemo abantu bagera kuri 200 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, buracyabitse imibiri y’aba bantu, nubwo bwose hakomeje igikorwa cyo kuyikuramo.
Amakuru dukesha Nshimiyimana Isaac Adams, mu ibaruwa yandikiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Kominiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), avuga ko abacitse kw’icumu bo mu Bisesero basaba ubuvugizi ku mibiri y’ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Bisesero icyandagaye ku gasozi. Barasaba kandi ubuvugizi bwihuse ahashoboka hose haba mu buyobozi bwite bwa Leta, mu miryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu, n’ahandi. Akomeza asaba ko ibikorerwa ubuvumo bw’i Nyakavumu byaba bisubitswe, hakabanza gukorwa inyigo yihariye y’uburyo iyo mibiri yavanwamo hadasibanganijwe ibimenyetso.
Amakuru atugeraho avuga ko ubuvumo bwa Nyakavumu ari burebure kandi bufite amakona imbere, bityo gutaburura imibiri ari igikorwa kigomba ubuhanga n’ubushobozi.
Twashatse kumenya icyo impande zitandukanye kandi zirebwa n’icyo gikorwa zibivugaho, tuganira n’abantu batandukanye.
Abaturage twaganiriye bo mu Mudugudu wa Jurwe, Akagari ka Bisesero, badutangarije ko bababajwe no kubona imyaka 18 yose ishize, imibiri y’ababo icyandagaye ku gasozi, iri mu buvumo ikirimo. Ndetse bongeraho ko nibashijwe kwegeranywa ijya gushyingurwa mu nzibutso ziri kure yabo, nka Gitesi na Ngoma, aho bibagora kugera.
Binubira kandi kubona urwibutso rwa Bisesero rutuzura, dore ko rwatangiye kubakwa mu w’i 1997.
Uhagarariye umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya jenoside (Ibuka) muri ako Karere, Gasimba Narcisse atangaza ko bababajwe no kubona imibiri y’ababo icyandagaye ku gasozi, n’ikusanijwe ikaba ikiri ku Kagari, iri mu mifuka kandi idatunganijwe. Avuga ko icyo ari igikorwa kibabajeje cyane kandi giteye agahinda.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard atangaza ko ubu harimo gukorwa ibishoboka byose kugira ngo imibiri y’abazize jenoside iri mu buvumo bwa Nyakavumu ivanywemo. Agira ati:”Twatangiye dukoresha umuganda w’abaturage, ariko biragaragara ko ingufu zidahagije, igikorwa gishobora kuramba, niyo mpamvu ubu tugiye gushyiraho itsinda ry’abantu bafite intege babarirwa hagati ya mirongo itanu n’ijana bakora icyo gikorwa, tukabahemba amafaranga”. Umuganda w’abaturage umaze gutaburura imibiri igera kuri mirongo itatu n’itanu.
Bwana Kayumba avuga kandi ko kuba imibiri ijya gushyingurwa mu zindi nzibutso, ari uko ariho hatunganijwe, kandi mbere yo kuyijyanayo babanza kugirana inama n’abacitse kw’icumu.
Avuga kandi ko urwibutso rwa jenoside rwo mu Bisesero, ubu rurimo gusanwa, nirumara kuzura nta mibiri izongera kujyanwa ahandi.
Ku ruhande rwa CNLG, Mucyo Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Kominiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside, avuga ko hoherejwe ikipe yo kureba uburyo ubwo buvumo buteye n’icyakorwa ngo imibiri yose ivanwemo ntawangijwe ukundi. Avuga ko mu rwego rwo kwihutisha imirimo yo gusana urwibutso rwa Bisesero, hamaze kugirana amasezerano na sosiyete Horizon, imirimo ikaba yaratangiye.
Amwe mu mafoto yaho
Foto:Nshimiyimana Isaac
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!