IGIHE

Isano y’igitero cya FDLR n’igisirikare cya Congo

0 28-11-2012 - saa 22:42, Mathias Hitimana

Nyuma y’igitero gikomeye umutwe wa FDLR wagabye ku Rwanda ku wa 27 Ugushyingo 2012, igisirikare cy’u Rwanda cyerekanye ibimenyetso bigaragaza uburyo igisirikare cya Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo iha amahirwe imitwe ikorera muri icyo gihugu ibikoresho.
Umutwe wa FDLR wagabye igitero ku mirenge ya Cyanzarwe na Bugeshi yo mu Karere ka Rubavu.
Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita, yagaragarije itangazamakuru ubwo ryasuraga ahabereye igitero gikomeye cya (…)

Nyuma y’igitero gikomeye umutwe wa FDLR wagabye ku Rwanda ku wa 27 Ugushyingo 2012, igisirikare cy’u Rwanda cyerekanye ibimenyetso bigaragaza uburyo igisirikare cya Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo iha amahirwe imitwe ikorera muri icyo gihugu ibikoresho.

Umutwe wa FDLR wagabye igitero ku mirenge ya Cyanzarwe na Bugeshi yo mu Karere ka Rubavu.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita, yagaragarije itangazamakuru ubwo ryasuraga ahabereye igitero gikomeye cya FDLR cyari gifite ibikoresho bikomeye bigaragara ko byaturutse mu gisirikare cya Congo.

Brig Gen Nzabamwita ati “ibikoresho FDLR yarashishaga ni ibikoresho bikomeye cyane bitari iby’inyeshyamba.”

Brig Gen Nzabamwita, Umuvigizi w’igisirikare cy’u Rwanda avugana n’itangazamakuru

Ashingiye kuri ibyo bikoresho, Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda ahamya ko n’ibyavugwaga muri raporo ishinja u Rwanda guha ibikoresho umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo Kinshasa, ari igitutsi ku Rwanda. Akomeza avuga ko ibikoresho bikomeye umutwe wa M23 na wo wabikuraga mu gisirikare cya Congo.

Usibye intwaro, igisirikare cy’u Rwanda cyerekanye ko imyenda n’ibyangombwa byari bifitwe na FDLR byaturutse muri Leta ya Congo.

FDLR yagiye ita ibikoresho ikubiswe inshuro
Ibyangombwa bya FDLR nk'abaturage ba Congo

Muri icyo gitero, igisirikare cy’u Rwanda gitangaza ko haguyemo abarwanyi ba FDLR barenga icumi, ariko abo babashije kwibonera ni imirambo 5 (twiboneye 4 aho yari ikinyanyagiye aho imirwano yabereye), abandi n’abaturage babivuga ko babonye FDLR ibasubirana muri Congo ikubiswe inshuro. Ku ruhande rw’u Rwanda hapfuye umuturage umwe, hakomereka abasirikare bane n’ abaturage bane.

Umurwanyi umwe muri babiri bafashwe n’ingabo z’u Rwanda, kaporali Girukwayo Martin, ubwo itangazamakuru ryamutungaga mikoro aho ari kuvurirwa i Busogo ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda yatangaje ko bageraga kuri 250 batera, bigabamo gatatu, we azana n’abagera kuri 60 baturutse mu kirunga cya Nyamuragira.

kaporali Girukwayo Martin wafashwe

Igitero cy’umutwe wa FDLR nk’uko byahise bitangazwa na Leta y’u Rwanda, cyashatse gukoma mu nkokora ibikorwa byo gushakira amahoro akarere.

Itsinda ry’ingabo zo mu bihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) ririmo abasirikare baturuka muri Tanzania, Burundi, Uganda n’u Rwanda naryo ryaje ahabereye igitero ngo rikore raporo. Ariko ntihagaragaye uturuka ku ruhande rwa Congo Kinshasa n’ubwo nta mpamvu yahaye bagenzi be yatumye na we ataza mu Rwanda ahabereye igitero.

Col Ntirandekura Gabriel(uturuka i Burundi),ukuriye itsinda ry’ingabo za ICGLR ryari mu bushakashatsi yatangaje ko kubona umutwe wa FDLR wateye ufite ibikoresho n’ibyangombwa bya leta ya Congo Kinshasa bigaragaza uburyo Leta ya Congo Kinshasa itabasha gucunga intwaro zayo.

Itsinda ry'ingabo za ICGLR yaje ahabereye imirwano ngo zikore raporo

Brig Gen Nzabamwita ahumuriza Abanyarwanda ko umutekano ingabo z’igihugu RDF ziri maso, kandi ko umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda uri mu marembera kuko ingabo zituruka mu karere zizabungabunga amahoro mu Burasirazuba bwa Congo FDLR itera iturutse, bazafatanya n’ibihugu bitandukanye byo mu karere kuwurwanya.

Ati “FDLR iri mu marembera… mbere twayirwanyaga turi twenyine ariko ubu tuzajya kuyihiga turi ibihgu 11 byo mu karere.”

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza