Uko umwaka ushira undi ugataha ni ko hirya no hino ku Isi havuka ibyorezo bihitana ubuzima bw’abatari bake, ubumenyi bukaba bukiri buke mu guhangana n’ibi byorezo byibasira cyane umugabane wa Afurika nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza.
Zimwe mu mpamvu nyamukuru zikunze kugaragara mu bituma ibi byorezo byibasira uyu mugabane ni ubuvuzi butaratera imbere ndetse no kutagira ingamba zihamye zishobora gukumira cyangwa guhashya icyorezo cyangwa indwara runaka yavutse.
Iyi ni yo mpamvu Kaminuza y’u Rwanda (UR) ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye batangije umushinga wo guhugura abakora mu nzego z’ubuzima uburyo bashobora kwifashisha ikoranabuhanga mu gukusanya no gusesengura amakuru ashobora kwifashishwa mu gukumira no guhangana n’ibi byorezo n’indwara bikunze kwibasira Afurika mu mushinga wiswe “EpiScientia Network” (African National Public Health Institutes (NPHIs) Network for Training in Integrated Health Informatics and Data Science: Scaling Up Infectious Disease Modelling) watangijwe ku wa 9 Nyakanga 2026.
Umuyobozi w’uyu mushinga akaba umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof Marc Twagirumukiza, yavuze ko binyuze muri uyu mushinga uzamara imyaka itanu, uhuriweho n’abafatanyabikrorwa batandukanye bo mu bihugu bya Afurika ndetse n’u Burayi, hazifashishwa Ikoranabuhanga rikoresha Ubwenge Buhangano (AI) mu gukusanya no gusanisha amakuru yo mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda ndetse no muri Afurika kugira ngo byorohe kurwanya indwara n’ibyorezo byadutse cyangwa bihari.
Yagaragaje ko ibyo bizakorwa binyuze mu kuzamurira ubushobozi abakozi bakora mu bigo by’Ubuzima muri Afurika kugira ngo bajye babasha kwifashisha iryo koranabuhanga mu guhangana n’ibi byorezo.
Ati “Ni yo mpamvu twashyizeho iyi gahunda yo kwishyurira bamwe mu bakozi b’ibigo by’ubuzima muri Afurika kuza kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda ibijyanye n’ubu buryo bakoresha iri koranabuhanga.”
Biteganyijwe ko abakozi 10 baturutse mu bigo by’ubuzima bitanu byo muri Afurika birimo icyo mu Rwanda, Ethiopia, Benin, Senegal, na Mozambique bazahabwa amasomo y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Imibare (Biostatistics) ndetse abandi 37 baturutse muri ibi bihugu n’ubundi bahabwe amahugurwa y’igihe gito biga ibijyanye no gusesengura amakuru yakwifashishwa mu guhangana n’indwara n’ibyorezo byugarije Afurika.
Prof. Marc Twagirumukiza yongeyeho ati, “ Ni ukuvuga ngo abakozi babiri bo muri RBC yo mu Rwanda ndetse n’abandi babiri baturutse mu bihugu navuze mbere ni bo bazahabwa buruse yo kwiga iki Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda.
Bazigamo amasomo 18 azabafasha kuzajya bakusanya ndetse banasesengura amakuru ajyanye n’indwara n’ibyorezo muri Afurika, arimo ajyanye no gusanisha amakuru (Data Harmonisation), gukurikirana ibyorezo cyangwa indwara no guteganya uburyo izi ndwara n’ibyorezo zizaba zihagaze mu gihe kiri imbere (Diseases Modeling) mu gihe cy’imyaka ibiri.
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof, Kayihura Muganga Didas, yavuze ko uyu mushinga wo guhugura abakora mu bigo by’Ubuzima uburyo bashobora guhangana n’ibyorezo bikunze kwibasira Afurika uziye igihe ndetse uzafasha byinshi cyane cyane mu kugira umubare wiyongereye w’abashobora gufasha muri uru rugamba rwo guhangana n’indwara ndetse n’ibyorezo.
Ati “Uko turushaho kugira abahanga mu kugenzura ibyo bintu (indwara n’ibyorezo) hakoreshejewe ikoranabuhanga, ni nako turushaho kugira ubushobozi bwo kubikumira, ndetse no guhangana nabyo igihe byaje.”
Umuyobozi w’Ikigo cyigisha gukusanya no gusesengura amakuru [African Center of Excellence in Data Science, ACE-DS], iki kigo cyo muri Kaminuza y’u Rwanda akaba ari cyo kizatanga aya masomo yaba ari ay’icyiciro cya Gatatu ndetse n’ay’igihe gito, Prof. Charles Ruranga, yashimangiye ko uyu mushinga ugamije kubaka ubushobozi bw’abakozi bakora mu bigo by’Ubuzima mu bijyanye no gukusanya amakuru yakwifashishwa mu gutahura ibyorezo byugarije Afurika ndetse no gukumira ko byaza hafatwa ingambwa mbere y’igihe.
Ati “Ikigamijwe ni ukubaka ubushobozi bw’abakozi mu by’ubuzima bashobora gukusanya amakuru yakwifashishwa mu gukumira no kurwanya ibyorezo hashyirwa imbaraga cyane mu kubigisha”.
Uyu munshinga w’imyaka itatu watewe inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’I Burayi ukazashyirwa mu bikorwa n’abafatanyabikorwa 11 baturuka mu bihugu bya Afurika ndetse n’u Burayi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!