IGIHE

Umujyi wa Kigali wateye utwatsi ibyo kongerera igihe cyo kwimuka abacururiza muri Matheus

0 15-11-2015 - saa 09:29, Philbert Girinema

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidèle Ndayisaba, yatangaje ko igihe ntarengwa cyahawe abacuruzi ngo babe bamaze kuva muri Quartier Matheus kitazongerwa.
Kuwa 5 Nzeli 2015, ni bwo abacururiza muri Quartier Matheus bandikiwe amabaruwa abamenyesha ko guhera kuwa 5 Ukuboza 2015 nta gikorwa kizaba cyemerewe gukorerwa aho hantu.

Ndayisaba yabwiye The New Times ko igihe ntarengwa kitazongerwa kuko igishushanyo mbonera cy’Umujyi kigomba gushyirwa mu bikorwa.

Yavuze ko amezi atatu ahagije ku muntu ufite ubushake bwo kwimuka, ko buri mpinduka abantu batazumva vuba cyangwa mu buryo bumwe ndetse ko zigira n’ingaruka.

Yakomeje avuga ko Quartier Matheus igiye kuba kamwe mu duce tw’ubucuruzi dufite inyubako zigezweho.

Umwe mu bacururiza muri Quartier Matheus, Shumbusho Emmanuel, yavuze ko ubuyobozi bw’Umujyi bukwiye kubongerera igihe kugira ngo barebe ko barwanya igihombo.

Ati “Dukeneye igihe gihagije kugira ngo tubashe kwitegura. Igihe ntarengwa cyashyizwe ku matariki mabi abangamiye ubucuruzi bwacu. Ukuboza ni ukwezi tubonamo inyungu nyinshi kubera ibihe bya Noheli n’Ubunani aho ubucuruzi buba bugenda neza cyane.”

Yakomeje agira ati“Kwimuka bitwara amafaranga menshi, bari bakwiye kutureka nibura tukabyaza umusaruro igihe cy’ibiruhuko. Abakiliya bacu bizabatwara igihe kinini kumenya aho twimukiye.”

Teta Jane nawe ucururiza muri aka gace yavuze ko bari mu gihirahiro kuko ibyo babwiwe n’Umujyi bitandukanye nibyo babwirwa na ba nyir’amazu bakoreramo.

Yagize ati “ Turi mu gihirahiro.Twabonye amabaruwa y’Umujyi wa Kigali mu mezi atatu ashize atubwira ko tugomba kuba twimutse bitarenze tariki ya 5 Ukuboza. Ariko ba nyir’amazu dukoreramo batubwiye ko igihe ntarengwa cyongereweho umwaka umwe. Turifuza ko Umujyi udusobanurira neza.”

Undi mucuruzi utashatse kwivuga amazina yavuze ko atumva ukuntu babaha igihe gito batabanje kugisha inama abacuruzi bose bahakorera, anongeraho ko atumva uburyo bagiye kwimurwa mu gihe bagenzi babo bari muri Quartier Commerciale bo bazahaguma.

Kuri ibi bibazo byose byibajijwe n’abacuruzi Ndayisaba yavuze ko icyemezo cyo kwimura abakorera muri Matheus hashize igihe gifashwe icyari gitegerejwe akaba ari ugushyirwa mu bikorwa.

Yagize ati “Ntabwo turi kwimura abakorera muri aka gace kugira ngo hashyirwe inyubako zijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi ahubwo turi kubimura kugira ngo tugabanye ingaruka zirimo nk’inkongi z’umuriro muri ziriya nyubako zishaje.”

Yakomeje avuga ko abacuruzi batagomba kwita ku byo babwirwa na ba nyir’amazu kuko ari ibihuha ahubwo bagakurikiza amabaruwa bahawe n’Umujyi.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza