IGIHE

Umujura uzafatirwa mu muhanda utanyurwamo imodoka tuzamurasa- Mayor wa Kigali Ndayisaba

0 30-10-2015 - saa 21:00, Richard Dan Iraguha

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali yavuze ko ubujura buri kuvugwa mu muhanda w’abanyamaguru (car free zone) nibudacika, umujura wese uzahafatirwa azaraswa nta kabuza.

Mayor Fidel Ndayisaba yabivuze kuri uyu wa 30 Ukwakira mu nama yamuhuje na ba Rwiyemezamirimo n’izindi nzego zirimo Minisiteri y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba na Rwanda Revenue Authority.

Mayor Ndayisaba yasubizaga rwiyemezamirimo wagaragaje ko kuva ibinyabiziga byacibwa muri imwe mu mihanda y’umujyi wa Kigali, umutekano usigaye ari muke, aho uyu rwiyemezamirimo yitanzeho urugero rw’uburyo abajura bari bamwambuye amafaranga yari afite mu gashashi ayajyanye kuyabitsa muri KCB, ariko agira Imana bakubita akaboko ke amafaranga agwa hasi bagira ubwoba barirukanka.

Ndayisaba yavuze ko ahubwo iyo haza kuba hakiri akavuyo k’ibinyabiziga baba barayamwibye ariko anongeraho ko umujuru uzafatirwa muri car free zone azaraswa.

Ati:”Yarabigerageje ntiyayatwara, sinzi ko yari kurenga hariya bikamugwa amahoro! uzamubwire yongere! …, Muri car free zone umujura tuzahafatira ndagira ngo mbibabwize ukuri tuzamurasa! Rwose mugomba kuba ari cyo gisubizo mwari mutegereje. Umujura tuzafatira hariya arimo agerageza guhungabanya abantu ntazahava! Byo biranoroshye biri n’imbere y’ibiro byanjye mba mpareba, dufite na camera zihareba.[…]

Ndayisaba yongeyeho ko mu minsi ya mbere hafungurwa hari abagendagamo bashinzwe umutekano, ariko nyuma yo kubona ko bamaze kuba benshi hafashwe icyemezo cyo kubashyira ahandi bawucungira.

Yanavuze ko mu mujyi wa Kigali hari n’indi mihanda bazacamo ibinyabiziga mu gihe kiri imbere kubera ko aho bahereye byari nk’isuzuma.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza