IGIHE

Umugabo unywa ‘Dundubwonko’ ntabwo aba akiri umugabo- Minisitiri Kayisire

0 27-07-2026 - saa 12:53, Hakizimana Jean Paul

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayisire Marie Solange, yabwiye abaturage bo mu Karere ka Rwamagana ko umugabo unywa inzoga izwi nka ‘Dundubwonko’ aba atakiri umugabo bitewe n’uko ituma atakaza kuzuza inshingano z’urugo zirimo kwita ku muryango, asaba abaturage kugendera kure inzoga zitujuje ubuziranenge.

Ibi yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nyakanga 2026, ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Nyakariro mu Muganda rusange usoza uku kwezi.

Minisitiri Kayisire nyuma y’Umuganda yaganirije abaturage bawitabiriye abashimira uruhare bagize mu kwiyubakira igihugu.

Yakomeje agaragaza uburyo inzoga z’inkorano nka Dundubwonko zikomeje gushyira ubuzima bw’abaturage benshi mu kaga, bikanabangamira umuryango.

Ati “Umugabo unywa dundubwonko ntabwo aba akiri umugabo. Umuntu uba warabaswe n’izo nzoga akenshi atakaza inshingano ze zo kwita ku muryango. Agahora mu makimbirane bikaba byanamuviramo uburwayi, urupfu n’ibindi byinshi bitewe n’uburozi buba buzirimo.’’

Minisitiri Kayisire yakomeje asaba abaturage gufatanya n’inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano mu kurwanya abakora izi nzoga ndetse n’abazicuruza, anabashishikariza kunywa ibinyobwa byujuje ubuziranenge mu kurinda ubuzima bwabo.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana aherutse gutangaza ko mu mezi atandatu ashize inzoga zitujuje ubuziranenge zahitanye abaturage 44 abandi benshi bajyanwa kwa muganga.

Abaturage b'i Nyakariro bitabiriye umuganda ari benshi
Minisitiri Kayisire yakebuye abagabo banywa inzoga zitujuje ubuziranenge
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza