Nyuma y’inkuru yavugaga ko umuhungu wa Ambasaderi Joseph Habineza yavugiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko abayobozi benshi mu gihugu bakora Politiki batarigeze bayiga, yaba uyu muhungu Jean Michel Habineza, na se umubyara ndetse n’ikinyamakuru kigenzurwa na Kaminuza Pepperdine cyanditse ayo magambo bagize icyo babivugaho.
– Jean Michel ati “Banyumvise nabi”
– Ambasaderi Habineza yagize amakenga
– Ikinyamakuru ‘Graphic Pepperdine’ cyaribeshye
Bijya gutangira, Ikinyamakuru Graphic Pepperdine kigenzurwa na Pepperdine University cyanditse ko Jean Michel Habineza ari mu biganiro bitegurwa n’Umuryango utegamiye kuri Leta iDebate Rwanda, yavuze ko benshi mu bayobozi b’igihugu batize Politiki.
Muri iyo nkuru yashyizwe kuri urwo rubuga ariko nyuma ikaza gukurwaho, yagiraga ati “ Ndibaza ko ari ingenzi guha ubumenyi bwa ngombwa igisekuru kizaza bwazagifasha kwinjira mu kazi bugahindura imiyoborere."
Iyi nkuru yakomezaga igira iti “Bitekerezeho, umuntu ava ku rugamba mu ishyamba umunsi umwe ukurikiyeho akaba Perezida.”
Iyi nkuru imaze kujya ahagaragara, abantu benshi cyane bikomye amagambo ya Jean Michel yaba ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi.
Jean Michel Habineza ati “ Banyumvise nabi”
Ubwo IGIHE yakoraga inkuru ifite umutwe ugira uti ‘Amagambo umwana wa Joe Habineza yavugiye muri Amerika yamaganiwe kure’ yagerageje kuvugana na Jean Michel Habineza mbere y’itangazwa ryayo, gusa ntibyashoboka.
Mu ijoro ryo kuwa Kabiri nibwo yabashije kuboneka maze asobanura byimbitse ibyamuvuzweho.
Mu kiganiro na IGIHE ku murongo wa telefone, Jean Michel yahamije ko umwanditsi ku kinyamakuru cyitwa Graffic Pepperdine yanditse amagambo we ubwe atavuze.
Yatangiye asobanura uko byagenze agira ati “ Nari ndi kumwe n’itsinda ry’abandi banyeshuri n’urubyiruko baturutse mu Rwanda, turi kuzenguruka muri Kaminuza zitandukanye zo muri Amerika, tukagirana ibiganiro na bo ahanini tukavuga k’u Rwanda nyuma ya Jenoside, uburyo rwiyubatse n’ibindi bijyanye nabyo. Ubu turangije enye, dusigaje izindi 13.”
Yakomeje agira ati “ Twatumiwe muri Kaminuza ya Pepperdine tugirana ibiganiro n’ikigo tunasura amashuri amwe. Ishuri rimwe twasuye ryigisha ibijyanye n’imibanire y’ibigo n’abantu (Public Relations). Muri iryo shuri habaye ibiganiro byiza byamaze amasaha abiri aho twavuze ku bintu bitandukanye ku mateka y’u Rwanda, tuvuga ku biganiro mpaka, akamaro kabyo n’ibindi byinshi.”
Jean Michel yakomeje avuga ko muri iryo shuri, umunyeshuri umwe yababajije niba bagira icyo bavuga ku bijyanye n’ibikorwa byabo bijyanye no gushishikariza abanyeshuri kugira indoto (Dreamers Academy) bagatekereza ku gukora ikindi kintu bakiri bato.
Yavuze ko ikibazo cyakurikiyeho cyari kijyanye no kwibaza icyo abanyeshuri benshi bakurikiye gukora, basubiza ko ari byinshi aho ngo babajije impamvu abantu bakunda ibiganiro mpaka basubiza ko ari uko bakunda guhanganisha ibitekerezo kuko bashobora no kubyifashisha no mu bindi byiciro by’ubuzima.
Nyuma ngo baje kuvuga ko n’abantu bifuza kujya muri Politiki bayijyamo ari naho ngo ‘kumvikana nabi byaturutse’.
Ati “ Ibiganiro byarakomeje tuvuga ku bibazo bigaragara muri Afurika, mu Rwanda n’ahandi hatandukanye. Aho twavugaga ko muri Afurika bigoye kubona abantu bubatse ubushobozi bwabo kugira ngo babe nka Perezida. Hanyuma umuntu wanditse inkuru nyuma yavuze ko twavuze ko mu gihugu cyacu abantu nta bumenyi bafite muri Politiki ko ariyo mpamvu dusaba abanyeshuri kujya muri Politiki.”
Anyomoza ibyanditswe na Graphic Pepperdine yagize ati “ Ntabwo ndi buvuge ngo uriya muntu yari afite ikibazo cyo kwandika biriya ku bushake, ahubwo ntabwo yigeze yumva icyo ikiganiro cyose cyari kigamije we yatekereje ko kuko turi kuvuga Afurika yose ari nako bimeze mu Rwanda. Ntabwo twigeze na rimwe tugira izina dukomozaho, ntitwigeze tuvuga ko ari mu Rwanda cyangwa ngo tuvuge Perezida w’u Rwanda n’undi uwo ariwe wese, twavuze ko muri Afurika ari byo bibabo.”
‘Nishimira ibyakozwe n’ababohoye igihugu’
Jean Michel Habineza avuga ko abantu babohoye igihugu bitanze ku mpamvu ifatika yo kugisana, ndetse ko ibikorwa byabo ari ntagereranwa bigoye kugira ngo hagire n’undi ubikora.
Ati “Abasomye biriya rwose ntibanyumve nabi.”
Jean Michel Habineza ati “ Ku bantu babifashe nabi cyangwa banshinje ibintu byinshi, ikintu cya mbere navuga ni uko nta muntu n’umwe mu bantu bari kuvuga biriya bari bahari […] byaba byiza kubanza ukabaza ibibazo kugira ngo ugire amakuru arambuye.”
Ikinyamakuru Graphic Pepperdine cyibeshye mu byanditswe
Mu gushaka kumenya byinshi kuri iyi nkuru, IGIHE yavuganye n’umwe mu bakora kuri iki kinyamakuru akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Pepperdine muri Leta ya California.
Ku murongo wa telefone mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, Elizabeth Smith yavuze ko ibyo Jean Michel yatangaje mu biganiro mpaka bitandukanye n’ibyanditswe.
Ati “Habayeho kwibeshya mu kwandika handikwa ibyo atavuze niyo mpamvu inkuru yakuwe ku rubuga ngo izasubireho nta makosa arimo.”
Smith yabwiye IGIHE ko yiteguye kugira byinshi atangaza kuri iki, asaba ko ko yaza guhamagarwa akabisobanura byimbitse.
Ambasaderi Joseph Habineza yagaragaje amakenga ku byanditswe
Ambasaderi Joseph Habineza yagaragaje amakenga y’ibyavuzwe ku muhungu we, ashimangira ko ‘Jean Michel Habineza yarezwe neza kandi azi gutandukanya icyatsi n’ururo’ bityo ko atatera ibuye ‘aho twajishe igisabo.’
Mu butumwa yoherereje IGIHE yifashishije uburyo bwa Email ndetse nyuma akaza kubushyira ku rukuta rwe rwa Facebook ndetse no mu kiganiro yagiranye na IGIHE ku murongo wa telefone, Ambasaderi Habineza Joseph yagaragaje amakenga yo kuba izina rye ryagaragajwe mu nkuru yanditswe na IGIHE mu gihe umuhungu we uvugwa ari mukuru, afite imyaka 27.
Yashimangiye ko atakwihakana umwana we ariko ko izina rye nk’umubyeyi ritari rikwiye gushyirwa mu nkuru.
Ambasaderi Habineza yanagize amakenga ku kuba umwana we atarabajijwe ngo agire icyo atangaza ku byatangajwe, gusa mu gihe iriya nkuru yakorwaga (kuva mu ijoro ryo ku Cyumweru kugera kuwa Mbere ikaza gutangazwa kuwa Kabiri), twagerageje kumushaka ku murongo wa telefone ntitwamubona ndetse na Ambasaderi Habineza ubwe ntiyabashaga kuboneka ku murongo wa telefone akoresha hano mu Rwanda, nyuma nibwo twamenye ko ari hanze y’igihugu.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Umunyamakuru wa IGIHE ukorera ku mugabane w’u Burayi, Karirima A. Ngarambe, yabashije kuvugana na Ambasaderi Habineza ku murongo wa telefone.
Mu kiganiro na IGIHE, Ambasaderi Habineza yavuze ko yabajije umuhungu ku byavuzwe, akamubwira ko ibyanditswe n’ikinyamakuru cya kaminuza bihabanye n’ibyo we ubwe yavuze.
Ashimangira ko ibyanditswe ku rubuga rwitwa Graphic Pepperdine rugenzurwa na Kaminuza ya Pepperdine ari ibinyoma, Ambasaderi Habineza yagize ati “Wowe uko uzi Abanyamerika, waba wavuze ibintu by’ukuri cyangwa utekereza wumva ko ubyemera ukabisiba? Ntabwo bibaho.”
Ambasaderi Habineza yakomeje agira ati “Ntabwo rero yigeze avuga ko umuntu wese ugomba kujya ku butegetsi ari uko aba yagiye mu ishyamba. Ariko kubera ko uziko abazungu akenshi bumva ko Afurika ari igihugu gitegetswe kimwe bumva ko ahantu hose ari abanyagitugu bahise bandika ibyo ngibyo. Nyuma abantu babajije uwo muzungu kazi wari wabyanditse, bamwereka ko yibeshye abivanaho.”
Ubwanditsi: Ku bijyanye n’ibyo Ambasaderi Habineza Joseph yatangaje ku kuba harakoreshejwe izina rye mu nkuru, dusanga kuvuga ko umuntu akomoka kuri kanaka, nta hame yaba iry’itangazamakuru byica ndetse no mu muco nyarwanda ni ibintu bisanzwe kuvuga ko kanaka ari mwene runaka.
Kuba umuntu akomoka kuri kanaka ni ikintu kidashobora guhindurwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Kuba byanavugwa nta guca inka amabere kurimo. Gusa, bitewe n’ibyo umuntu yakoze cyangwa avugwaho bibi cyangwa byiza, kuvuga ko ari umwana wa kanaka bishobora kutakirwa neza ku muntu wundi wavuzwe kandi atariwe wakoze igikorwa ahubwo kuko afitanye isano na nyiri ukugikora.
Ikindi kandi nkuko byasobanuwe, mu gihe inkuru yakorwaga yaba Jean Michel Habineza na Ambasaderi Joseph Habineza bageragejwe gushakwa ngo bagire icyo babivuga ho gusa ntibyakunda. Bombi bavuganye na IGIHE ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!