IGIHE

Uko ‘umwunganizi’ wa Ingabire Victoire yategetswe kuva mu Rwanda igitaraganya

0 24-05-2016 - saa 09:16, Philbert Girinema

Umunyamategeko w’Umuholandi, Caroline Buisman, uvuga ko ari umwunganizi wa Ingabire Victoire ufungiye muri Gereza Nkuru ya Kigali izwi nka ‘1930’, mu cyumweru gishize yategetswe kuva mu Rwanda kubera ikibazo cy’ibyangombwa.

Ikigo Gishinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda gishimangira ko cyasabye Buisman kuva mu gihugu, nyuma y’uko yagerageje kwinjira muri Gereza Nkuru ya Kigali ngo abonane na Ingabire avuga ko yunganira, kandi nta ruhushya yari abifitiye.

Ingabire Victoire afungiwe muri “1930” kuva mu 2013, ubwo Urukiko rw’Ikirenga rwamukatiraga gufungwa imyaka 15, nyuma yo guhamywa ibyaha birimo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Ingengabihe ya Buisman Caroline igaragaza ko yinjiye mu gihugu kuwa 9 Gicurasi 2016, agendera ku burenganzira (visa) buhabwa ba mukerarugendo bo muri Afurika y’Uburasirazuba gusa, yaboneye muri Kenya ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta.

Ageze mu Rwanda, nyuma y’icyumweru kimwe, ku itariki ya 16 Gicurasi 2016 yagerageje gusura Ingabire Victoire muri Gereza Nkuru ya Kigali avuga ko ari umwunganizi we, ariko ubuyobozi bwayo bumwangira kwinjira nk’uko amategeko y’Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa abiteganya.

Icyo gihe yasabwe kujya gushaka ibyangombwa byuzuye, maze Kuwa 17 Gicurasi binyuze muri Ambasade y’u Buholandi mu Rwanda, Buisman asabirwa muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane ko yakwemererwa gusura Ingabire muri 1930.

Kuwa 18 Gicurasi yabajijwe n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu isano iri hagati y’ibyo yaziye mu Rwanda n’ibyo yashakaga gukora, Buisman yemera neza ko ari kugerageza ibinyuranye na visa yahawe.

Mu kiganiro Buisman avuga ko cyamaze amasaha atatu n’igice, yabwiye RFI ko yiyemereye mu nyandiko ko ari mu Rwanda kuri visa ya ba mukerarugendo nubwo atari muri ubwo buryo we ahari.

Buisman yahise asabwa kuva mu Rwanda nyuma yo guhura n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, aho yavuye kuwa 19 Gicurasi 2016.

Umuvugizi w’Ikigo gishinzwe abinjira n’abasoboka mu Rwanda, Yves Butera, yabwiye IGIHE ko icyemezo cyo kumusaba kuva mu gihugu ntaho gihuriye no kumubuza kubonana n’uwo yita umukiliya we, bitandukanye n’ibyo Buisman avuga.

Ati “Yagombaga kwaka visa ijyanye n’icyo aje gukora kuko iriya ni iy’ubukerarugendo gusa, akayihabwa cyangwa akayimwa aho kwica amategeko kandi abizi yitwaje ko ashaka kureba uwo yunganira”

Butera yakomeje agira ati “‘Ni ibisanzwe siwe wenyine duhagaritse uburenganzira yari yahawe yinjira mu Rwanda, ni ibintu dusanzwe dukora, ntabwo ari ukubera uwo ariwe cyangwa yitwa ko ari umwunganizi wa Ingabire.”

Iyo visa Buisman yari afite itangwa ku mpamvu z’ubukerarugendo gusa, igakoreshwa muri Kenya, mu Rwanda na Uganda kandi ukaba wayifatira muri kimwe muri ibi bihugu bitatu.

Umunyamategeko w’Umuholandi, Caroline Buisman
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza