IGIHE

Uhera kuri miliyoni 1 Frw! Abanyarwanda bashyiriweho uburyo bwo kwishyura imodoka mu byiciro

0 10-09-2026 - saa 12:22, Léonidas Muhire

Ikigo CEVR, gicuruza imodoka z’amashanyarazi kikaba kinahagarariye uruganda rwa Gelly mu Rwanda, cyashyikirije imodoka 12 za mbere abakiliya bacyo baziguze bazazishyura mu byiciro aho basabwe gutangira kuri miliyoni 1 Frw gusa.

Gushyikiriza izi modoka ba nyirazo byabereye i Kigali aho iki kigo gikorera ku wa 9 Nzeri 2026.

Ni icyiciro cya mbere cy’imodoka iki kigo cyahaye abaguzi binyuze mu bufatanye gifitanye na LOLC Unguka Finance.

Imodoka zatanzwe zose zikoresha amashanyarazi kandi zikorwa n’uruganda Gelly rwo mu Bushinwa ndetse zifite agaciro ka miliyoni 29 Frw.

Kubona imodoka yaba iyo kugendamo cyangwa gukoresha ubucuruzi, binyuze muri iyo mikoranire ya CEVR na LOLC Unguka Finance bisaba kuba umuntu uyikeneye yabasha kubona miliyoni 1 Frw y’ifatizo abanza kwishyura ariko afite n’ahandi asanzwe akura amafaranga.

Ibindi by’uko azajya yishyura n’ayo azajya yishyura abyumvikaho na LOLC Unguka Finance noneho yo ikishyura ya modoka amafaranga yose asigaye ubundi uwayiguze akazishyura uwo mwenda mu gihe kitarenze imyaka itanu.

Umuyobozi Mukuru wa CEVR, Nzeyimana Issa, yavuze ko gukora gutyo bigamije korohereza abantu gutunga imodoka kandi zitangiza ibidukikije ndetse ko ari gahunda yagutse bakoranamo n’ibindi bigo.

Yongeyeho ati “Abantu benshi bagira ngo gutunga imodoka nshya biragoye ariko ubu twarabyoroheje. Izi modoka twashyikirije ba nyirazo ni nshya, nta kilometero na kimwe ziragenda kandi zigenda ibilometero 399 iyo yuzuye amashanyarazi.”

Nzeyimana yagaragaje ko imodoka z’iki kigo zitanganwa n’umugozi wo kongeramo umuriro mu rugo, garanti y’imyaka umunani, kandi bafite n’igaraje zikanikirwamo mu gihe zigize ikibazo harimo no kuyisanira umuntu ku buntu mu gihe atarayimarana imyaka ine.

Hategekimana Hassan usanzwe atwara ‘taxi voiture’ ijyamo lisansi, yavuze ko kubona iy’amashanyarazi ku nguzanyo byamufashije cyane kuko yari ayikeneye ariko atabasha kubonera amafaranga rimwe.

Ati “Kubisaba ntibyanarengeje ukwezi byarihuse cyane. Ubu ngiye gukora neza kuko imodoka y’amashanyarazi igezweho, iyo nari mfite ntabwo bayikundaga. Ikindi cyiza nishimiye ni uko muri CEVR na bo serivisi yaho yihuta cyane kandi bafite imodoka zikomeye.”

Nsengiyumva Rukera Christian ushinzwe inguzanyo muri LOLC Unguka Finance yavuze ko gukorana na CEVR byashingiye ku kuba ifite imodoka zikomeye, zigezweho kandi zizewe.

Yongeyeho ko ku bakiliya b’iki kigo cy’imari ari inyungu kuri bo mu kubona ikinyabiziga gikomeye kuko no mu gihe bamaze kucyishyura kiba kigikomeye bagakomeza kucyibyaza umusaruro.

CEVR imaze imyaka ibiri ikorera mu Rwanda, ifite imodoka z’amashanyarazi zo mu byiciro bitandukanye, zifite ibiciro bihera kuri miliyoni 25 Frw kugera kuri miliyoni 200 Frw kandi ifite na sitasiyo zigera ku 10 zifashishwa mu kuzongerera umuriro.

CEVR igira imodoka z'amashanyarazi zigezweho ziri mu byiciro binyuranye
Aba mbere bahawe imodoka za CEVR ku nguzanyo zishyurwa mu byiciro
Hategekimana Hassan usanzwe atwara ‘taxi voiture’ ijyamo lisansi, yavuze ko kubona iy’amashanyarazi ku nguzanyo byamufashije cyane kuko yari ayikeneye ariko atabasha kubonera amafaranga rimwe
Imodoka za CEVR zijyanye n'igihe
Izi modoka zatanzwe ari nshya ndetse nta kilometero na kimwe ziragenda
Nsengiyumva Rukera Christian ushinzwe inguzanyo muri LOLC Unguka Finance, yavuze ko gukorana na CEVR byashingiye ku kuba ifite imodoka zikomeye, zigezweho kandi zizewe
Umuyobozi Mukuru wa CEVR, Nzeyimana Issa, yavuze ko gutanga imodoka ku nguzanyo bigamije korohereza abantu gutunga izitangiza ibidukikije ndetse ko ari gahunda yagutse bafite
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza