Ubuyobozi bwa Jumelage ya Rhineland-Palatinate n’u Rwanda, nyuma yo gutera inkunga ibikorwa byo kuvugurura igicumbi cy’intwari cyo mu murenge wa Nyange, bugiye kumenyekanisha mu Budage ubutwari bw’abana b’i Nyange.
Umuyobozi wa Jumelage ya Rhineland-Palatinate, Norbert Neuser yabitangaje kuri uyu wa 07 Werurwe 2022, ubwo abashyitsi baturutse muri ambasade y’u Budage mu Rwanda n’abaturutse mu Ntara y’u Budage ya Rhineland-Palatinate basuraga igicumbi cy’intwari kiri mu ishuri ryisumbuye rya Nyange.
Ubutwari bw’abana b’i Nyange, bukomoka mutima ukomeye bagaragaje mu ijoro rya tariki 18 Werurwe 1997, ubwo abacengezi babagabagaho igitero.
Abacengezi basabye aba banyeshuri bigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, kwitandukanya, abahutu bakajya ukwabo abatutsi bakajya ukwabo, barasubiza ngo "Twese turi Abanyarwanda".
Phanuel Sindayiheba wakomerekeye muri iki gitero cyamaze iminota 30, yavuze ko abacengezi bahise banyuza gerenade ebyiri mu idirishya zica abanyeshuri bamwe, abandi barakomereka.
Nyuma yo kwica abo mu mwaka wa gatandatu bakomereje mu mwaka wa gatanu bagezeyo babwira abanyeshuri bati ’turabizi hano harimo abahutu n’abatutsi, abahutu nimutwereke’ abatutsi mwe ntacyo tubatwara’.
Aba banyeshuri banze kwivangura, abacengezi batangira kubarasa umwe ku wundi.
Neuser ashima ubutwari bw’abana b’i Nyange akavuga ko abantu bakwiye kwirinda ivangura aho riva rikagera, ryaba irishingiye ku gitsina, ibara ry’uruhu n’ibindi.
Ati "Nidusubiza iwacu muri Rhineland Palatinate tuzakora uko dushoboye abanyeshuri bacu bamenye ubutwari bw’abana b’i Nyange".
Mu 1997, ibyumba by’amashuri byo kuri ES Nyange byari bisakaje amategura, bikingishije inzugi n’amadirishya bikoze mu mbaho. Magingo ku nkunga ya Rhineland-Palatinate aya mashuri yaravuguruwe asakaje amabati kandi akingishije inzugi z’ibyuma n’ibirahure.
Muri iri shuri hanubatswe ikirango cy’ubumwe kigizwe n’amaboko y’umugabo n’ay’umugore n’ibyumba bitatu bisimbura ibyagizwe ingoro ndangamurage yo kurwanya ivangura.
Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe, Intwari z’Igihugu,Imidari n’Impeta by’ishimwe Gaudelève Mukafarashi yashimye abateye inkunga imirimo yo kuvugurura igicumbi cy’intwari cyo mu murenge wa Nyange, avuga ko kigiye kujya gikoreshwa mu gutoza abakiri bato umutima w’ubutwari no kwirinda ivangura.
Yagize ati "Dushaka ko iki kigo kizaba ikigo cyo kwigishirizamo urubyiruko rwose urwa hano mu Ngororero, kugera ku rwego mpuzamahanga, abakiri bato bose bazajya baza kwigira hano ko twese turi bamwe. Bagakura bumva ko bagomba kwirinda ivangura, ryaba irishingiye ku myemerere, irishingiye ku ibara ry’uruhu. Urubyiruko rugakura rufite umutima wo gukunda igihugu, umutima wo gukorera igihugu, umutima wo kuvangura".
Muri 2001, nibwo Leta y’u Rwanda yashyize abana b’i Nyange mu cyiciro cy’Imena mu Ntwari z’u Rwanda.
Abiga kuri ES Nyange bavuga ko baterwa ishema no kwiga ku ishuri bakuru babo bakoreye ibikorwa by’ubutwari.
Mbyeyinzima Rose Mary wiga mu mwaka wa gatandatu, Ishami ry’amateka, ubukungu n’ubuvanganzo (HEL) avuga ko aharanira kugera ikirenge mu cya bakuru be.
Ati " Kuba niga hano binyubakamo gukunda igihugu, gusigasira amateka n’umutima wo guharanira kuba intwari".
Igicumbi cy’intwari cyo mu murenge wa Nyange kirimo ingoro ndangamurage igizwe b’ibice bitatu. Igice kigaragaza amateka y’ubumwe bw’Abanyarwanda, igice kivuga ku gitero abana b’i Nyange bagabweho bakanga kwivangura, n’igice cya gatatu kirimo ubutumwa bugaragaza ivangura icyo aricyo n’uburyo bwo kurirwanya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!