Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Joseph Rutabana, yifatanyije n’Umuryango w’Ibwami bwa Tooro n’abaturage b’ubu bwami muri Uganda mu kababaro batewe n’urupfu rw’Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV.
Kuri uyu wa Kabiri, Ambasaderi Rutabana yasuye Ingoro y’Umwami wa Tooro i Kampala, aho yagaragaje ko u Rwanda rwifatanyije n’Umuryango w’Ibwami n’abaturage ba Tooro muri ibi bihe bikomeye nyuma yo kubura umuyobozi wabo.
Ambasaderi Rutabana yashyize ubutumwa mu gitabo cyagenewe abashyitsi b’imena kugira ngo bafate mu mugongo abaturage ba Tooro.
Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV yatanze ku wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026, azize uburwayi, yapfuye afite imyaka 34.
Urupfu rwe rwatangajwe na Minisitiri w’Intebe w’Ubwami bwa Tooro, Calvin Armstrong Rwomiire Akiiki, wavuze ko ari igihombo gikomeye ku Muryango w’Ibwami, abaturage ba Tooro ndetse na Uganda muri rusange.
Umugogo w’Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV uzagezwa muri Uganda ku wa Kane tariki ya 3 Nzeri 2026, uvuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yaguye.
This morning, High Commissioner @jrutabana signed in the book of condolences at the Tooro Royal Palace in Kampala, conveying the Rwanda High Commission’s heartfelt condolences on the passing of His Majesty, King Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV.@RwandaMFA @ObukamaBwaTooro pic.twitter.com/vQ09J5Mf0U
— RwandainUganda (@RwandainUganda) September 2, 2026
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!