IGIHE

U Rwanda rwamaganye umwanzuro wa Loni wo kugena ’Abasangwarwanda’

0 18-12-2015 - saa 10:00, Musafiri Robert

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Jonston Busingye yateye utwatsi umwe mu myanzuro 50 u Rwanda rwahawe nyuma y’isuzuma ku kubahiriza uburenganzira bwa muntu rikorerwa ibihugu biri mu Muryango w’Abibumbye, wo kugena bamwe mu banyarwanda nk’abasanzwe mu gihugu.

Mu myanzuro u Rwanda rwatahanye ubwo rwamurikaga raporo ku ishyirwa mu bikorwa ry’uburenganzira bwa muntu ku wa 04 Ugushyingo i Genève, harimo n’uwasabaga kugena bamwe mu banyarwanda nk’abasangwabutaka (indigène) mu gihugu.

Mu nama yahuje Minisiteri y’Ubutabera, Sosiyete Sivile, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi n’Ubumwe bwa Afurika na Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, barebera hamwe uruhare rwa buri rwego mu gushyira mu bikorwa iyo myanzuro u Rwanda rwahawe,Minisitiri w’Ubutabera akaba n’ Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye, yavuze ko nta munyarwanda urusha undi uburenganzira ku butaka, bityo ngo uwo mwanzuro ni ibintu byashyizweho mu nyungu za bamwe bidashobora kubonerwa ibimenyetso ngo bijye mu bikorwa.

Yagize ati”muri iki gihugu hari umunyarwanda ushobora kuvuga ngo ni we wageze mu gihugu mbere y’abandi? Ni we musangwarwanda? Kuvuga ngo hari abanyarwanda batanze abandi mu gihugu ni ikibazo gikomeye, kuko niba mwarize amateka y’igihugu, muzaze tuganire mumbwire muti ’dore igituma abantu bamwe baba abasangwarwanda abandi ntibabe bo’”.

Yakomeje avuga at i”Ni yo mpamvu rero uwo mwanzuro dutekereza ko ari ikintu cyagiyeho mu buryo bwa politiki cyangwa se mu nyungu z’abantu bishakira imibereho ariko si ikintu gishingiye ku mateka washakira ibimenyetso ngo ubibone ahariho hose.”

Uhagarariye inyungu z’Umuryango w’ Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda Ambasaderi Michael Ryan, avuga ko uyu mwanzuro wagarutsweho mu isuzuma ngarukagihe i Genève, ariko ko u Rwanda ari igihugu kirangwa n’ubumwe ku buryo nta burenganzira bwa muntu bwaba buhungabanyijwe uyu mwanzuro udashyizwe mu bikorwa, cyane ko kitari no mu bikorwa abanyarwanda bakwiye kwihutira gushyira imbere.

Amb. Ryan yagize ati”iki ni igihugu cyunze ubumwe, kandi kitarangwamo amoko atandukanye, aha ntabwo ari ahantu harangwa ibintu nk’ibyo, kandi ndakibona nk’aho atari ikibazo kiza muri bimwe abanyarwanda bakwiye kwitaho cyane”.

Ambasaderi Ryan akomeza avuga ko uburyo Minisitiri w’Ubutabera yabisobanuye bwumvikanisha neza ko ari ibintu bitahabwa agaciro.

Minisitiri Busingye asaba izi nzego zose ubufatanye mu gukomeza kwimakaza amahame y’uburenganzira bwa muntu, zitanga ibitekerezo n’inyunganizi aho bikenewe.

Isuzumwa ngarukagihe rikorerwa ibihugu biri mu Muryango w’Abibumbye ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu rikorwa buri myaka ine hasuzumwa uko ibyifuzo-nama byatanzwe byashyizwe mu bikorwa, hakanatangwa ibindi hagamijwe kurengera uburenganzira bwa muntu aho buhungabanywa.

Minisitiri Busingye yavuze ko nta munyarwanda nyawe kurusha undi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza