IGIHE

U Rwanda rugiye kuzahura uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri rw’i Gisagara

0 5-08-2026 - saa 10:41, Nshimiyimana Jean Baptiste

U Rwanda rwatangaje ko rwatangiye ibiganiro n’umushoramari uzakemura ikibazo cy’ibura rya nyiramugengeri mu ruganda rutunganya amashanyarazi ruri i Gisagara, ku buryo mu mezi yose y’umwaka ruzajya rutanga amashanyarazi angana na megawatt 70 cyangwa izizegereye.

Uru ruganda rwitwa Hakan Power Plant ruri Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara iruhande rw’ikibaya gucukurwamo nyiramugengeri. Rwatangiye kubakwa mu 2017, rutangira gutanga umuriro w’amashanyarazi mu 2021.

Rufite ubushobozi bwo gutunganya amashanyarazi angana na megawatt 70 ariko amakuru agaragaza ko rutanga megawatt hagati ya 25 na 35.

Iki kibazo kiri mu byo Abasenateri babajije Minisitiri w’Ibikorwaremezo ku wa 3 Kanama 2026 ubwo yatangaga ibisobanuro ku biri gukorwa mu gushyira ibikorwaremezo mu byanya by’inganda biri hirya no hino mu gihugu.

Ubuyobozi bw’uru ruganda bwagaragaje kenshi ko ikibazo bahuye na cyo batari biteze ari imihindagurikire y’ibihe yatumye umugezi w’Akanyaru wuzura ukarengera igishanga bacukuramo nyiramugengeri.

Ukwiyongera kw’amazi y’umugezi w’Akanyaru gushingiye ku kuba imvura igwa muri ako gace yariyongeye, nyiragemugengeri imwe itwarwa n’umwuzure, indi irakayuka bituma kuyicukura mu gihe cy’imvura bigora.

Uru ruganda rwagombaga kujya rucukura mu bihe byose by’umwaka ariko mu bihe by’imvura nyinshi nko mu itumba ntihaboneka nyiramugengeri yakoreshwa.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Murwanashyaka Damien yasobanuye ko hari umushoramari watanze umushinga w’uko nyiramugengeri yacukurwa igahunikwa ku bwinshi ku buryo mu mezi yose y’umwaka uruganda rwaba rukora kimwe.

Ati “Ubundi uru ruganda rwagombaga kuba rutunganya megawatt 70 ariko ubu bitewe n’uko gucukura nyiramugengeri bikorwa mu gihe cy’izuba ugasanga nta bubiko bwateganyijwe mu gihe cy’imvura kuko nta gucukura biba biri gukorwa, impungenge nabamara ni uko hari umushoramari dufite ugiye kwiga uburyo, ndetse n’umushinga yarawuduhaye, ubu turimo kuwiga muri Guverinoma ku buryo umushoramari yaza akajya acukura nyiramugengeri ihagije mu gihe cy’izuba noneho mu gihe cy’imvura uruganda ruhagarare ahubwo uruganda rugakomeza rugakora.”

Amashanyarazi ava mu ruganda rwa nyiramugengeri rw’i Gisagara akoreshwa mu muyoboro mugari.

U Rwanda rutunganya amashanyarazi angana na megawatt 471 avuye kuri megawatt 406 mu 2024, mu gihe azagera kuri megawatt 615 mu 2029.

Minisitiri Murwanashyaka ati “Turateganya ko uru ruganda ruri gukora megawatt 30-35 ruzazamura umusaruro bikaba byagera kuri megawatt 70 cyangwa hafi yaho nk’uko ari ko rwubatswe ruteganyijwe gutanga uyu muriro. Icyizere kirahari biri no gushyirwa mu bikorwa.”

Mu mpera za 2025, ubuyobozi bwa Hakan Power Plant bwagaragaje ko hari hakenewe miliyoni 25$ kugira ngo ibibazo bituma rudatanga umusaruro ukwiye bikemuke.

Amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri kandi atunganywa n’uruganda rwa Gishoma rutanga megawati 15.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko u Rwanda rufite ikigega cya nyiramugengeri ingana na toni miliyoni 155 ziri ku buso bwa hegitari ibihumbi 50.

Igishanga gicukurwamo nyiramugengeri iyo cyahuye n'imyuzure y'Akanyaru bituma nyiramugengeri iba iyanga
Nyiramugengeri icukurwa mu gihe cy'izuba gusa
Hakan Peat Power Plant ifite ubushobozi bwo gutanga megawatt 70 ariko itanga 30 gusa
Uru ruganda kuva rwatangira rwahuye n'ibibazo byatumye rudatanga amashanyarazi angana n'ubushobozi bwarwo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza