IGIHE

Rutsiro: Umusaza w’imyaka 67 wabumbaga amatafari yikubise hasi arapfa

0 12-07-2026 - saa 07:45, Nshimiyimana Eric

Umusaza witwa Ntawugashira Protais w’imyaka 67 wo mu Karere ka Rutsiro, yikubise hasi arapfa ubwo yari arimo kubumba amatafari.

Ibi byabereye mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Kageyo, mu Mudugudu wa Rukondo, ku wa 11 Nyakanga 2026.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel, yabwiye IGIHE ko batunguwe n’uru rupfu.

Ati "Ni urupfu rutunguranye, mu minsi ishize yarwayeho inkorora ajya kwamuganga ndetse byabonekaga ko ariko koroherwa, ariko twatuguwe n’uko yituye hasi aho yari ari Gukorera akazi ko ku kubumba amatafari ahita apfa."

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzumwa mbere yo gushyingurwa.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza