IGIHE

Rubavu: Ukekwaho kwiba SACCO yarashwe agerageza kurira igipangu

0 12-09-2026 - saa 16:56, Nshimiyimana Eric

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 utaramenyekana imyirondoro ukekwaho ubujura yarashwe ubwo yageragezaga kurira igipangu cy’Umurenge Sacco.

Ibi byabaye mu rukerera, mu masaha ashyira saa Cyenda, mu Murenge wa Nyamyumba, ku cyicaro cy’Inganji SACCO Rubavu, Ishami rya Nyamyumba.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro yahamirije IGIHE aya makuru avuga ko uyu musore yarashwe n’ushinzwe kurinda Umurenge SACCO.

Ati “Ni byo koko ushinzwe kurinda umutekano ku nzu ikoreramo Sacco yarashe umusore utaramenyekana imyirondoro wuriraga igipangu cyayo. Inzego zibishinzwe ziracyakora iperereza kugira ngo hamenyekane imitere y’iki kibazo, amakuru arambuye azagaragazwa n’ibizava mu iperereza.”

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzumwa mbere y’uko ushyingurwa.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza