Umunyarwandakazi Uwamahoro Violette ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza, yafashwe na Polisi y’u Rwanda, akekwaho ubugizi bwa nabi bivugwa ko yafatanyije n’abandi bantu bo muri icyo gihugu.
Uwamahoro yatawe muri yombi ubwo yari yaje mu Rwanda, gushyingura umubyeyi we.
ACP Theos Badege, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yatangaje ko Uwamahoro akurikiranyweho kugira uruhare mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi no gukangurira abantu kwitabira umutwe w’abagizi ba nabi.
Polisi y’u Rwanda yemeza ko abafatanyije na Uwamahoro muri ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi bazakurikiranwa binyuze mu busabe izageza ku nzego z’ubutabera muri iki gihugu.
Uwamahoro Violette w’imyaka 39 ni umubyeyi w’abana babiri akaba yarashakanye na Rukundo Faustin, bose b’Abanyarwanda bafite Ubwenegihugu bw’u Bwongereza kuva mu 2014; batuye mu mujyi wa Leeds.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!