IGIHE

Polisi y’u Rwanda yaburiye abatubahiriza amasaha yo gufunga utubari

0 4-08-2026 - saa 13:35, Utuje Cedric

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yaburiye abacuruza utubari barenza amasaha yagenwe yo gucuruza inzoga, avuga ko ibyo byongera ingeso y’ubusinzi mu bantu kuko baziraramo abandi bakazibyukiramo.

Yabigarutseho mu Kiganiro cyatambutse kuri Mama Urwagasabo TV, cyagarukaga ku ngamba ziri gufatwa mu kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Mu 2023, ni bwo u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gushyiraho amasaha ntarengwa yo gufunga utubari n’utubyiniro mu rwego rwo kugabanya ingeso y’ubusinzi yari imaze kwiyongera.

ACP Rutikanga yavuze ko hari abacuruza mu tubari basigaye bakoresha amayeri yo kuzimya amatara no kugabanya umuziki bakikingiranamo bagakomeza gucuruza kandi bitemewe.

Ati “Turacyafite abantu bashobora gukinga ahantu nkaha bakazimya itara agakuraho umuziki bakanywa.”

Yavuze ko iyo umuntu yaraye mu nzoga biba bigaragara kuko hari n’abantu bajya bahamagara Polisi bitewe n’umutekano muke abaraye muri utwo tubari baba bari guteza mu duce dutandukanye batuyemo.

Ati “Ejo bundi twahamagawe n’abaturage dusanga umugabo n’umugore bari kurwana mu gitondo saa mbili kandi bose basinze bavuye kunywa. Ukibaza ngo ese barayemo? Cyangwa batangiye kunywa mu gitondo. Wakurikirana ugasanga mu gihe utundi tubari twafunze [bo bakomeje baranywa bikingiranye mu imbere mu kabari].”

Yagaragaje ko uretse ubukangurambaga burimo “Tunyweless” bugamije kwigisha Abanyarwanda kunywa mu rugero cyangwa bakazireka abo bishobokera.

Polisi y’u Rwanda yatangiye ibikorwa byo kureba niba hari abantu bakomeza gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse no kurenga ku masaha yabugenewe yo kuzicuruza.

Ati “Ikindi gikorwa ni ugukora ubugenzuzi muri utwo duce, tukamenya abantu bafite utwo tubari ngo ni ba nde? Kuko ntabwo wabuza umuntu kunywa izo nzoga utabanje kumenya aho azikura.”

Amabwiriza y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere avuga ko abafite utubari n’utubyiniro n’ahacururizwa inzoga bagomba gufunga saa saba z’ijoro guhera ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, na Saa Munani z’ijoro ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.

Umuvigizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yaburiye abatubahiriza amasaha yo gufunga utubari
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza