IGIHE

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Congo- Brazzaville

0 10-09-2026 - saa 21:19, IGIHE

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, ku ngingo zirimo umubano w’ibihugu byombi n’uburyo ibisubizo nyafurika bikwiye gukoreshwa mu gukemura ibibazo by’uyu mugabane.

Ibiganiro by’impande zombi byabaye ku wa 10 Nzeri 2026, ubwo bari bitabiriye inama ya ‘International Space Summit’.

Ubutumwa bwashyizwe kuri X y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro buvuga ko “Abakuru b’ibihugu bombi bashimangiye umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Congo, banungurana ibitekerezo kuri gahunda zihuriweho n’uburyo hakenewe guteza imbere ibisubizo nyafurika biboneye kandi birambye ku bibazo umugabane wacu uhura na byo.”

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano n’ubufatanye mu bya dipolomasi na politiki kuko muri Kanama 2016, u Rwanda rwafunguye Ambasade muri Congo-Brazzaville.

Mu Ugushyingo 2021, ibihugu byombi byagiranye amasezerano y’ubutwererane mu bya gisirikare, ubufatanye mu kuzamura imyigire n’imyigishirize muri za kaminuza, ubutaka, ubufatanye mu iterambere rirambye, kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi no gukomeza kwagura ubufatanye mu guteza imbere ingendo zo mu kirere.

Abakuru b'ibihugu byombi baganiriye ku mubano mwiza urangwa hagati y'u Rwanda na Congo
Perezida Kagame na Sassou Nguesso baganiriye ku buryo hakenewe gushyira imbere ikoreshwa ry'ibisubizo nyafurika ku bibazo byugarije uyu mugabane
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza