Ubuyobozi bw’Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza buratangaza ko abantu batanu bafunzwe bakekwaho kwica umuntu wari usanzwe yotsa inyama (Mucoma)
Mu gitondo cyo ku wa 11 Nzeri 2026 ni bwo umurambo w’umugabo witwa Rwamuningi Placide uri mu kigero cy’imyaka 36 wasanzwe ku muhanda wo mu Mudugudu wa Rugari A mu Kagari ka Kibinja mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yabwiye IGIHE ko amakuru bayamenye bayabwiwe n’abanyerondo.
Yagize ati “Tukibimenya, twabimenyesheje RIB, hakaba hamaze gutabwa muri yombi abantu batanu mu gihe iperereza rikomeje."
Amakuru IGIHE yamenye ni uko uwishwe yaherukaga iwe mu gitondo cya taliki ya 10 Nzeri 2026. Mu batawe muri yombi kandi harimo na nyir’akabari uwishwe yokerezagamo inyama.
Rwamuningi akomoka mu Kagari ka Gahondo mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.
Ubuyobozi bwasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe kandi niba hari ufitanye ikibazo n’umuntu aho kugira ngo amwambure ubuzima bajya bitabaza inzego z’ubuyobozi zikabafasha kubikemura.
Itegeko rigena ko uwishe umuntu abigambiriye akatirwa igifungo cya burundu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!