Nyuma y’uko Mohammed Mugemangango wakekwagaho iterabwoba no kwinjiza Abanyarwanda mu mutwe w’iterabwoba ISIS arashwe agerageza gutoroka, Polisi y’igihugu yemeje ko nta mutwe w’iterabwoba uri mu Rwanda kandi ibyakorwaga byose bitari bigamije kugaba ibitero ku gihugu.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Mutarama, Polisi y’igihugu yavuze ko ibimaze kuva mu iperereza ry’ibanze byerekanye ko Mugemangango n’abo bafatanyaga bamwe muri bo batawe muri yombi, bakoraga ubukangurambaga bugamije ubutagondwa no gushakira amaboko umutwe w’iterabwoba wa ISIS (Islamic States).
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubugenzacyaha muri Polisi (CID), ACP Theos Badege, yatangaje ko kugeza ubu hari abamaze gufatwa bakekwaho iterabwoba no kwinjiza abantu muri ISIS, ariko hari n’abandi batorokeye mu bindi bihugu bakomeje gushakishwa ku bufatanye na Polisi mpuzamahanga.
Yagize ati “Nta mutwe w’iterabwoba wari umaze kwiyubaka, ni abantu bake bacengewe n’amahame y’intagondwa. Ibyo bakoraga ntabwo byari ukugaba ibitero ku Rwanda kandi nabwo twarabafatiranye turabisenya nta mpungenge bateje ku mutekano w’igihugu.”
Yakomeje agira ati“Nta mutwe w’iterabwoba uri mu Rwanda, byari igerageza ryo gushaka abajya hanze gufasha umutwe w’iterabwoba wa ISIS ugamije gushing leta igendera ku mahame y’idini ya Islam (ISIS).”
Umuyobozi w’Ishami rikurikirana ibijyanye n’iterabwoba muri Polisi, ACP Dennis Basabose, yahumurije Abanyarwanda bari bafite impungenge ko umutwe wa ISIS ushobora kwihimura ku Rwanda ukarugabaho ibitero.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!